Abohereza imbuto n'imboga mu mahanga bahawe imodoka zibafasha kubungabunga umusaruro

Abohereza umusaruro mu mahanga ukomoka ku buhinzi urimo imbuto n’imboga, baravuga ko hari igihombo kinini baterwaga n’iyangirika ry’umusaruro wabo bitewe no kutagira uburyo bugezweho bwo kuwubungabunga, ariko nyuma yo guhabwa amakamyo afite ikoranabuhanga rikonjesha barishimira ko bizabafasha guha umusaruro wabo ubuziranenge ku ruhando mpuzamahanga no kuwurinda kwangirika.

kwamamaza

Urwego rw’ubuhinzi ni rumwe mu zifatiye runini ubukungu bw’u Rwanda kuko nko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka rwari rwihariye 25% by’umusaruro mbumbe wose w'igihugu, ibibukomokaho byoherezwa mu mahanga nabyo hari intego yo kubyongera nkuko bigaragara muri gahunda ya guverinoma yo kwihutisha iterambere (NST2).

Gusa ngo hari imbogamizi zatumaga umusaruro woherezwa mu mahanga wangirika ibyatumye hashakwa ibisubizo birimo gutanga amakamyo ku bakora ubu bucuruzi.

Claude Bizimana, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) nibyo agarukaho.

Ati "bimwe mu byoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n'ubworozi harimo ibyangirika bitewe nuko bitabonye ubukonje buhagije, tumaze iminsi dufite imbogamizi zishingiye ku buryo tubungabunga umusaruro wacu neza kuva mu mirima kugeza mu masoko mpuzamahanga, kimwe muri iki kibazo kwari ukugirango abahinzi n'abohereza ibihingwa mu mahanga babone uburyo bashobora kubungabunga umusaruro, mu buryo twabafashije ni uburyo bwo kubaha imodoka zifite ubushobozi bunini zo kugirango zijye zibungabunga uwo musaruro kuva mu mirima kugera mu byumba bikonjesha haba muri NAEB no ku kibuga cy'indege i Kanombe".     

Abakora ubuhinzi bw’imbuto n’imboga bakanabyohereza mu mahanga bavuga ko aya makamyo bahawe afite ikoranabuhanga rikonjesha rizabafasha kubungabunga umusaruro wabo no kuwuha ubuziranenge bukenewe ku isoko mpuzamahanga bikanabarinda ibihombo baterwaga no kwangirika kwawo.

Umwe ati "twajyaga tugira igihombo gikabije mu kugeza ibintu byacu aho bitunganyirizwa kuko twakoreshaga amamodoka asanzwe ugasanga tubivanye ku murima turinze tugera aho tubitunganyiriza bimwe muri byo byamaze kwangirika". 

Aya makamyo yahawe abohereza imboga n'imbuto mu mahanga yaguzwe binyuze mu bufatanye bw'ikogo cy'igihugu gishinzwe iyoherezwa mu mahanga n'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi NAEB na Kungahara Wagura Amasoko umushinga uterwa inkunga na USAID kuko bishyuye 60% by'igiciro cyazo naho aba bacuruzi batanga 40% asigaye.

Muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere ya NST2 biteganyijwe ko buri mwaka kugeza muri 2029 ubuhinzi buzajya buzamukaho 6%, ni mu gihe biteganyijwe ko agaciro k'ibyoherezwa mu mahanga muri rusange kazikuba inshuro 2 kave kuri miliyari 3.3 z'amadorali ya Amerika kagere kuri miliyari 7.3  z'amadorali ya Amerika, ubuhinzi bukazabigiramo uruhare.     

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Nov 7, 2024 - 08:33