Huye: Abakoresha umuhanda " Gahenerezo - Kabuga" babangamiwe n'iteme ryangiritse

Mu karere ka Huye bamwe mu baturage bakoresha umuhanda uva ahitwa mu Gahenerezo werekeza i Kabuga, baravuga ko bahagayikishijwe n’iteme riri muri uwo muhanda ryangiritse rikaba ribangamira ubuhahirane bagasaba ko ryakorwa.

kwamamaza

Ngo iri teme kuba riri mu gishanga birushaho gutera impungenge aba baturage, kuko mu gihe cy’imvura usibye kuba ryarangiritse, amazi arirengera gutaha mu murenge wa Mbazi uvuye aha mu Gahenerezo mu murenge wa Huye bikaba ihurizo ariko byagera ku bana bato ho bikaba ikibazo gikomeye.Ibinyabiziga nabyo, kuhanyura ngo ni ikizamini kindi ku babiyobora.

Ku by’iki kibazo, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buravuga ko bukizi ndetse ubushobozi nibuboneka rizakorwa ariko ngo abaturage basabwa gushaka ibiti bakaba barikoze, nkuko Ange Sebutege ukayobora akomeza abisonura.

Yagize ati "hashakwa ibiti bisimbura ibyari bihari hanyuma rikaba ryakongera gutunganywa mu buryo bw'umuganda ibiraro biba bihari byose hari ibyo tugomba kubungabunga mu buryo burambye ingengo y'imari yabonetse ariko n'ubundi uburyo cyari gikoze ibiti ni ibyo gusimbuza hanyuma abaturage n'abandi bagakomeza imigenderanire kuko n'ubundi icyubatse cyo kiri imbere yaho nuko munsi hacamo umugezi ariko nka kiriya twumvikanye n'abaturage habonetse ibiti hanyuma hakazakorwa umuganda n'ubundi wo gusimbuza ibyagiye byangirika, icyo dukora ni ukwihutira kubafasha kureba aho ibiti byava nabyo bigomba gushakwa, gutunganywa hanyuma bikazasimbuzwa binyuze mu muganda. 

Mu gihe cyose ngo iri teme ryaba rikozwe, ryafasha aba baturage b’i Mbazi koroshya ubuhahirane bwabo n’abo mu murenge wa Huye n’uwa Ngoma, imirenge aba b’Imbazi abenshi muri bo banakesha amaramuko kuko baba bajyanyemo umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel Isango Star Huye

 Nov 7, 2022 - 09:28