Gen. Kabarebe yibukije urubyiruko ko aribo mutungo igihugu gifite

Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano Gen. James Kabarebe arasaba urubyiruko guharanira ko ibyagezweho bikomeza gusigasirwa ndetse bagaharanira kubaka igihugu, bunga ikirenge mu cy’abakibohoye kuko aribo mutungo igihugu gifite.

kwamamaza

Muri ibi biganiro ku butwari byateguwe n'ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba,Umujyanama wa Perezida Kagame mu by'umutekano Gen. James Kabarebe,yagaragarije urubyiruko rw'abanyeshuri baturutse muri Kaminuza ziri mu ntara y'Iburasirazuba,ko indangagaciro z'ubutwari abantu bazitozwa kugira ngo bakore igikorwa gifitiye rubanda akamaro n'igihugu muri rusange nk'uko byakozwe n'abagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Yagize ati "utihaye ka gaciro ukaguma uri ikimoteri aka gaciro tuvuga, tubona uyu munsi ntabwo twakabaye tugafite, ni intambara, ni urugamba, umutungo kamere ni mwebwe, ni abantu ariko abo bantu barimo bubakwamo ubuziranenge, ubwo buziranenge abe aribwo mushyira imbere kugirango ubutwari bw'u Rwanda bukomeze n'agaciro kacu gakomeze kazamuke".   

Bamwe mu rubyiruko bitabiriye ibiganiro ku butwari,barasobanura uko bakiriye impanuro bahawe,dore ko zabaremyemo imbaraga zo gukomeza gusigasira ibyagezweho.

Umwe yagize ati "hari ababaye intwari ariko batwigishije ko bitarangiye, batwigishije ko tugifite urugendo, tugifite byinshi byo kuba twakora kugirango natwe dusigasire ubutwari mbese muri make ibikorwa intwari zagezeho".

Undi yagize ati "twumvise ko kuba intwari ni ugutinyuka gukora ibikorwa byinshi abantu benshi batinya gukora, bigamije guhindura sosiyete mu buryo bwiza, nk'urubyiruko ibyongibyo tugomba kubishingiraho".   

Abafatanyabikorwa b'intara y'Iburasirazuba bo bagaragaza ko bashishikariza urubyiruko gukunda ishuri kugira ngo bazabashe kubaka igihugu bakomereze aho intwari zagejeje nkuko bivugwa na Bakundukize Jack uhagarariye umuryango Plan Rwanda mu karere ka Gatsibo.

Yagize ati "nka plan mubyo dukorana n'urubyiruko cyane cyane ni ugufatanya narwo gukora intego z'igihe kirekire tuvuga ngo twakora iki ngo ibyo turi gupanga nk'urubyiruko tuzafashe igihugu kugerwaho ariko duhereye kuri twebwe ubwacu".      

Minisitiri w'uburezi Dr. Valantine Uwamariya yasabye uru rubyiruko rw'abanyeshuri baturutse muri kaminuza ziri mu ntara y'Iburasirazuba gukora ibikorwa byubaka igihugu kuko aribwo bazaba bishyuye umwenda bafitiye intwari zitanze zikabohora igihugu zimwe zikanahasiga ubuzima.

Yagize ati "urubyiruko rwige rushyizeho umwete, rukore ubushakashatsi rumenye ngo ni iki igihugu gishaka, ni he igihugu gishaka kugera noneho ibyo byose babyubakireho babikora ku ntego, kugirango ube intwari bisaba rimwe na rimwe kwitanga, ni imwe mu ndangagaciro z'ubutwari".    

Abitabiriye ibiganiro ku butwari byateguwe n'intara y'Iburasirazuba,harimo abanyeshuri bahagarariye abandi basaga 400 baturutse mu mashuri makuru na kaminuza biri muri iyi ntara, abayobozi b'uturere,abahagarariye inzego z'umutekano ndetse n'ahagarariye urubyiruko rw'abakorera bushake mu ntara y'Iburasirazuba.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Iburasirazuba

 Feb 1, 2023 - 10:24