Abitabiriye Ushirikiano Imara barasabwa gusangizanya ubumenyi bukemura ikibazo cy’umutekano mu karere

Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda irasaba abasaga 1130 baturutse mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, bitabiriye imyitozo ya gisirikare ihuza ingabo zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) izwi nka Ushirikiano Imara 2024, irikuba ku nshuro ya 13 kubyaza umusaruro iminsi bagiye kumara barikumwe bagasangizanya ubumenyi bugamije gushakira akarere umutekano urambye.

kwamamaza

Imyitozo iri kuba ku nshuro ya 13, ihurije hamwe abagera ku 1130 barimo Abasirikare,  Abapolisi n'abasivili bo mu Rwanda, Uganda, Kenya na Tanzania, mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako mu karere ka Bugesera.

Maj. Gen. Andrew Kagame, uyoboye iyi myitozo, asobanura ko iyi ifite itandukaniro n’iyaherukaga kubera i Nyakinama umwaka ushize, ndetse ko hari ibyo izasigira abayitabiriye.

Ati "bazaba basigaranye ko twebwe nk'ibihugu bya EAC dufite ubushobozi bwo gukemura ikibazo, niyo mpamvu hariho EAC nkuko igomba kuberaho kugirango itabare ahabaye akaga, ni ugushaka ubushobozi twebwe nk'ingabo za EAC yuko dufite ubushobozi butabara ahantu hose habaye akaga muri EAC".   

Col. Deng Mayom Manyam, ukora mu biro bishinzwe umutekano muri EAC, akaba n’intumwa y’Umunyamabanga mukuru wa EAC muri iyi myitozo, yavuze ko bitewe n’akamaro imaze kugaragaza, ubunyamabanga bwa EAC bwiteguye kongerera imbaraga iyi myitozo.

Ati ”Ubunyamabanga bwa EAC burateganya gukomeza kuzamura urwego rw’iyi myitozo, kugira ngo bizadufashe kuzamura ubushobozi bw’ingabo zacu mu gukora neza inshingano zabo mu gukemura ibibazo bibangamiye umutekano dufite uyu munsi”

Atangiza ku mugaragaro, iyi myitozo, Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, yashimiye EAC kuba yarashyizeho iyi myitozo, ashimira ibihugu bine byitabiriye, gusa aranasaba abitabiriye iyi myitozo kuzayikuramo byinshi bigamije amahoro mu karere.

Ati ”Ndabakangurira gufatirana aya mahirwe, mu kwigiranaho, gusangira ubumenyi no kubaka imibanire irambye. Bizadufashe kubaka gukorera hamwe, ubunyamwuga ndetse n'ishyaka ry’ibyiza. Gukorera hamwe bizadufasha kurushaho kubaka akarere gatekanye”

Imyitozo ya gisirikare izwi nka Ushirikiano Imara 2024, irikuba ku nshuro ya 13, yitabiwe n'abagera ku 1130 barimo Abasirikare,  Abapolisi n'abasivili bo mu Rwanda, Uganda, Kenya na Tanzania.

Iyi myitozo ije mu gihe akarere ka Afurika y’Iburasirazuba gahanganye n’ikibazo cy’umutekano muke muri bimwe mu bihugu binyamuryango bya EAC, nyamara ibyo bihugu birimo RDC, Burundi, Somalia na Sudan y’Epfo ntibyitabiriye ndetse ntibyanatanze impamvu yabibujije.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Bugesera

 Jun 14, 2024 - 07:54