Ngororero: Bahangayikishijwe n'abagore biyise Abanyamugumira biba abantu

Abatuye mu murenge wa Matyazo baravuga ko bahangayikishijwe n’abagore bo ku gasozi ka Nyamugumira biba abantu bakanabambura biyise Abanyamugumira kuburyo ngo basa n’ababigize umwuga.

kwamamaza

Aba biyise Abayamugumira bo mu karere ka Ngororero, ngo babikomora ku gasozi ka Mugumira ko mu murenge wa Matyazo ari naho bavuka, aba baturage bavuga ko aba bagore bishyize hamwe biba bakanambura abantu ngo basa n'ababigize umwuga kuburyo banategura ingendo zo hirya no hino bagiye gushaka aho bakwiba.

Umuturage umwe yagize ati "ni abantu bishyize hamwe muri gahunda yo kwiba abantu bakoresheje uburyo bw'ubwenge ndetse abo bantu bagira n'ikipe imwe ikambura abantu, babigize nk'umushinga, byabaye ikibazo".   

Aba baturage barasaba inzego bireba ko zakurikirana aba biyise Abanyamugumira, dore ko ngo binagoye kubakekera ubujura utabazi kuko baba bambaye neza cyane.

Iki kibazo cy’abiyise Abanyamugumira banze gukora batunzwe no kwiba ndetse no kwambura abantu, ni ikibazo ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buvuga ko bugiye gukurikirana bukabahagurukira n’ababikora bakabiryozwa nkuko Bwana Nkusi Christophe umuyobozi w'aka karere abisobanura.

Yagize ati "abo bantu bashobora kuba bambura abantu icyo ni ikibazo cyo kwigisha no gukurikirana kugirango ibi bihagarare kuko tuzi ko buri muntu wese akeneye umutekano, iki kibazo rero niba gihari turagihagurukira kandi gihabwe umurongo n'ababikora babe babibazwa". 

Aba bagore bishyize hamwe biba abantu bo ku musozi wa Nyamugumira baniyitiriye, hari abavuga ko kwiba kwabo atari iby'ejo ahubwo ko babikomora ku babyeyi babo, ubu nabo bakaba bagenda babitoza abo babyaye kuburyo ari nta gikozwe bagakomeza kureberwa ubujura bw’ahazaza bwakomeza gutera imbere muri ibi bice ari nako abahatuye bakomeje guhombywa nabo. 

Inkuru ya Emmanuel Bizimana Isango Star mu karere ka Ngororero.

 Nov 28, 2022 - 07:37