Abikorera barasabwa gushora imari mu byubaka igihugu aho kugisenya

Mu gihe u Rwanda rukiri mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abikorera barasabwa gushora imari mu bikorwa byubaka igihugu aho kwijandika mu bucuruzi bworeka igihugu nkuko byakozwe na bamwe mu bacuruzi mu gihe cya Jenoside.

kwamamaza

Mu gikorwa cyo kwibuka abikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, abikorera bibukijwe ko bagomba kwamagana ibikorwa bya kimanswa byakozwe na bamwe mu bacuruzi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jeanne Francoise Mubirigi, umuyobozi mukuru w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda ati "duteranye gutya kugirango twamagane ubwo bugwari bwatumye abikorera batera inkunga igikorwa cy'ubunyamaswa bakanakijandikamo, ibi bikorwa bya kinyamaswa uretse gushyira igihugu mu icuraburindi, byanabaviriyemo guta ubucuruzi bwabo, bibaviramo ubuhunzi ndetse no gukurikiranwa n'inzego z'ubutabera kugirango baryozwe ibyo bakoze, kubwibyo abikorera twahakuye isomo ryo gushishoza no kureba kure kugirango ishoramari ryacu ribe iry'ubaka igihugu aho kugisenya".   

Abikorera barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko mbere ya Jenoside bajyaga bakorerwa itotezwa bikabangamira ubucuruzi bwabo, ariko ubu barashima leta y’ubumwe yabahaye amahirwe yo kongera kuzamura ishoramari ryabo.

Umwe ati "umugabo wanjye yajyaga aza akambwira ati ibyo gucuruza ndabiretse nkamubwira nti ese nubireka tuzabaho gute? akambwira ati buri munsi baraza bagapakurura ibintu bakabitwara".

Undi ati "ubu dufite amahirwe, turi kumwe n'ubuyobozi bw'igihugu cyacu budushyigikiye mu bikorwa dukora twumva ko tugomba natwe guteza igihugu cyacu imbere tugiha imisoro kandi dukora neza kugirango n'abanyarwanda bose babigiremo inyungu, igihugu cyacu tubashe kugiteza imbere".  

Ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera mu Rwanda busaba abikorera gushora imari aho babanje gishishoza no mu byubaka igihugu.

Jeanne Francoise Mubirigi akomeza agira ati "abikorera bafate iya mbere mu gushishoza, bafate iya mbere mu kumenya ibyubaka igihugu cyabo bashore imari mu byubaka igihugu aho kugisenya".  

Ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, hari abacuruzi bagize uruhare rweruye mu bikorwa byo gutera inkunga iki gikorwa cya kinyamaswa nko kugura imihoro, imbunda, grenade n’ibindi bikoresho byakoreshwaga mu gutsemba Abatutsi.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Apr 25, 2024 - 09:00