
Abavuye mu bigo gororamuco barasaba gufashwa kwisanga muri sosiyete
Apr 1, 2025 - 07:58
Bamwe mu basore n’inkumi bavuye mu bigo gororamuco bitandukanye barasaba umuryango nyarwanda kubaha umwanya n’icyizere bakabereka ibyo bigiye muri ibyo bigo bakabibyaza umusaruro bityo bikabafasha kwisanga no kugira uruhare mu muvuduko w’iterambere igihugu kigenderaho.
kwamamaza
Iyamuremye Jean d’Amour na Bampire Francoise ni bamwe mu bavuye mu bigo gororamuco bitandukanye bagarutse muri sosiyete y’umuryango nyarwanda bari batuyemo, bavuga ko bitewe n’inyigisho, amasomo, inama bagiriwe n’imyuga bigishijwe mu gihe bagororwaga byabahinduye bityo ko basaba umuryango nyarwanda kubaha amahirwe n'icyizere bakagaragaza ibyo bize kuko barangajwe imbere n’impinduka ndetse n’iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.
Iyamuremye Jean d’Amour ati "bitewe n'uburyo ugenda witwara mu bantu usanze ugenda wigarurira icyizere bitewe nibyo ukora, ngomba kwigirira icyizere ngakora nkitabira n'ibikorwa bya leta, abaturage bagenda bakugirira icyizere n'aho umuntu atuye akagerageza kwitwara neza agatangirwa amakuru meza n'inzego z'umutekano".
Bampire Francoise nawe ati "twebwe tugerageza kubereka ko twahindutse tutakiri nk'ababandi, ubu ubuyobozi bw'umurenge wa Kimisagara bampereza umwanya wo gukoreramo mu isoko mu Nkundamahoro, ikintu bagomba kudufasha ni ukutugirria icyizere ".

Ngwije Jean Nepomuscene, umuyobozi ushinzwe gukurikirana abarangije igororamuco mu kigo cy'igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), avuga ko kugirango abasohoka muri ibyo bigo barusheho gutanga umusaruro muri sosiyete bategurwa mu buryo buhagije biturutse ku myuga bigishwa.
Ati "mu gutegura umuntu mbere yuko ataha ibyo tumukorera byose tuba turi kumutegura kuzongera gusubira mu muryango, abayobozi b'akarere bahura n'abantu bazataha muri ako karere kabo, baba baje kumenyana no kumva ibibazo bafite, akarere byose kakabimenya kagasubirayo kajya kuvuga ngo twabonye 5 bafite ikibazo cy'umuryango ufite amakimbirane, mu gihe twebwe mu kigo gororamuco turi gufasha umuntu abo mu nzego z'ibanze nabo bakaba bafasha umuryango banashaka imirimo uyu muntu azataha agakora".
Ibyo kandi bihamywa na Jean Damascene Ufiteyezu, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara aho avuga ko inzego z’ibanze zibaba hafi zikabakurikirana kugirango barusheho gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe bibafitiye umumaro binabateze imbere.
Ati "bize imyuga, irimo irabafasha kuburyo ubona ubuzima bwabo bwahindutse bigakubitiraho nuko natwe baje twarabiteguye tukabashakira nicyo gukora ku buryo bibarinda ingeso mbi, barahindutse kandi n'abaturage babakiriye neza, tubasha no kubashakira imirimo kugirango bibafashe mu buzima bari bavuyemo, icyo dusaba abaturage ni ukubakira neza ahubwo bakarushaho kugenda babaha imirimo kugirango barusheho kumenyera ubuzima buri hanze aha".
Ikigo cy'igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), kigaragaza ko nibura 56% mu bamaze gusohoka mu bigo gororamuco uyu mwaka bafashijwe guhuzwa n’imirimo.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


