
Abatwara moto zikoresha lisansi mu mujyi wa Kigali ntibishimiye icyemezo bafatiwe
Nov 6, 2024 - 10:01
Abakora umurimo wo gutwara abagenzi kuri moto zikoresha lisansi mu mujyi wa Kigali ntibishimiye icyemezo bafatiwe cy’uko kuva mu ntangiriro z’umwaka utaha izi moto zabo zitazaba zemerewe guhabwa ibyangombwa hagamijwe kwimukira ku zikoresha amashanyarazi. Aba bakaba bavuga ko iyi ngamba ihutiyeho kuko moto zikoresha amashanyarazi zigifite inzitizi.
kwamamaza
Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu iterambere, imibereho n’ubundi buzima bw’igihugu n’abagituye bijyanishwa n’ingamba zo kurengera ibidukikije.
Kuwa mbere, nibwo hakwirakwiye inkuru y’ingamba z’uko kuva mu kwezi kwa mbere kwa 2025, nta moto ikoresha lisansi izaba yemerewe guhabwa ibyangombwa biyemerera gukoreshwa mu gutwara abantu mu mujyi wa Kigali.
Iki ni icyemezo abazikoresha bavuga ko gihutiyeho, bagereranyije n’inzitizi bavuga ko zigaragara mu ikoreshwa rya moto zikoresha amashanyarazi.
Umwe ati "ntabwo nagenda ngo mfate moto y'amashanyarazi naramenyereye iya lisansi kandi nirarira mu ntara ariko iy'amashanyarazi ntabwo byakunda, habanza gushyirwaho za sitasiyo yazo zihagije".
Undi ati "usanga zigira ibibazo byinshi, urajya kuri sitasiyo uhetse umugenzi ugiye no kumukerereza, guhindura batiri bayikuramo bashyiramo indi ugasanga ni igihe uri guta".
Undi nawe ati "ntabwo tubyishimiye ahubwo numva ikizima ari uko bafata nka moto zimaze imyaka 5 nibazihindurire kuko hari ukuntu bazihindura bakazishyiramo bateri, ariko kuduca gutyo ni indi mbogamizi kandi ziriya moto nta sitasiyo zo gufatiraho bateri nazo ni nkeya ni indi mbogamizi".
Ku rundi ruhande, abamaze kuyoboka moto zikoresha amashanyarazi baratinyura bagenzi babo, bavuga ko nta nzitizi zidasanzwe bahura nazo.
Umwe ati "iyi moto bateri yayo ifite ibirometero bigomba gutwarwa, mu mujyi wa Kigali nta hantu wabura bateri yayo, umuntu uyitwaye bajya kuyigiha baguhuguye ahubwo ahantu ugiye kujyana uwo mugenzi banza umenye ngo bateri yanjye ishobora kunjyana ikanangarura".
Undi ati "sitasiyo ntabwo zahita ziba nyinshi kuko no mu gihugu ntabwo ziragera ahantu henshi, aho zibasha kuba zigera babashije kuhashyira sitasiyo, uko abazigura bazagenda biyongera ni nako sitasiyo zizagenda ziyongera kuko bashyiraho sitasiyo bitewe nuko babona moto zihari zingana".
Minisiteri y’ibikorwaremezo iherutse gutangaza ko guhera mu kwezi kwa mbere kw’umwaka utaha wa 2025 mu mujyi wa Kigali nta moto zikoresha lisansi zizongera gutwara abagenzi ahubwo hazajya hakora izikoresha amashanyarazi gusa.
Mu Rwanda habarurwa moto zisaga ibihumbi 100,000 mu gihugu hose zirimo 46 000 zikoreshwa mu gutwara abantu n’ibintu. Ndetse u Rwanda rwihaye intego yuko uyu mwaka ugomba kurangira moto zikoresha amashanyarazi zimaze kurenga ibihumbi 10.
Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


