Hagiye kubakwa uruganda rutunganya imyanda yo mu bwiherero

Nyuma y’uko abatuye mu mujyi wa Kigali bagaragaje ikibazo ku micungire idahwitse y’umwanda wo mu bwiherero, bamwe mu baharanira kurengera ibidukikije, bavuga ko imiterere y’uyu mujyi ishobora gukururira ibibazo inzuzi, imigezi n’ibiyaga byaba ibyo mu Rwanda ndetse no mu karere muri rusange bityo ngo hakenewe uburyo bunoze bwo gucungamo imyanda by’umwihariko iyo mu bwiherero.

kwamamaza

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2022, Isango Star yaganiriye na bamwe mu batuye mu mujyi wa Kigali, batubwira ko gucunga neza imyanda yo mu bwiherero ku babufite ari ingorabahizi, nyamara usanga bibagiraho ingaruka.

Nyamara na bake mu baviduza ubwiherero bwabo, aho iyo myanda yoherezwa ngo ubwaho ntihacunzwe neza. Ibi nabyo igihe cyose abanyamakuru basuye abaturiye ikimoteri cya Nduba ntibahava badatuwe agahinda k’umunuko, amasazi n’isuri y’umwanda w’ubwiherero bituruka muri iri kusanyirizo ry’imyanda yo mu mujyi wa Kigali.

Ibi kandi bishimangirwa na Arsene Mkubwa, Umukozi w’ikigo gishinzwe kureberera ikiyaga cya Victoria mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba, avuga ko imiterere y’umujyi wa Kigali ubwayo mu gihe imyanda yo mu bwiherero yaba ikomeje kutitabwaho byatera ibibazo byinshi.

Yagize ati "umujyi wa Kigali iyo urebye ahantu uherereye uri hafi y'umugezi wa Nyabarongo, uri hafi y'akagera , ufite umubare w'abaturage munini, imyanda ugereranyije n'indi mijyi yaba yegereye imigezi Kigali niyo yagira inkurikizi nyinshi mbi ku kiyaga cya Victoria, iyo urebye nk'imyanda iva hano muri Kigali nko mu mahoteli n'ahandi aya makamyo avidura aho ajya kuyimena ayimena n'ubundi mu cyobo gifunguye, imvura iguye cyangwa se bikuzura bishobora kongera bigatemba bikajya mu kabande bikaba byatera indwara".     

Eng. Colethe Ruhamya , Umuyobozi wungirije wa komisiyo ishinzwe kureberera icyogogo cy’ikiyaga cya Victoria, avuga ko uruganda ruzubakwa i Masaka arirwo rwaba igisubizo kuri iki kibazo kitabangamiye u Rwanda gusa.

Yagize ati "turakoresha amafaranga menshi mu kuvura abana n'abantu bakuru inzoka ziturutse ku mwanda kandi umwanda mwinshi uba uvuye mu bwiherero, ikigiye gukorwa nuko bazubaka uruganda ruzajya rusukura ya myanda ivuye mu bwiherero". 

Minisiteri y’Ibiduikije mu Rwanda, ivuga ko n’ubwo ikibazo gihari kitazaba gikemutse bya burundu, byibuze uru ruganda barutegerejeho igisubizo kirambye.

Seth Muhawenimana, Umukozi w’iyi Minisiteri wahawe inshingano zo gukurikirana umushinga wo kubaka uru ruganda.

Yagize ati "bizakemura ikibazo gihari, ntibishobora wenda kuba 100% kuko ntihajya haburamo utubazo dukeya ariko twizera ko uyu mushinga uzakemura ikibazo cy'imyanda y'amazi mu buryo burambye". 

Uru ruganda rutunganya amazi mabi yo mu ngo n’imyanda yo mu musarane, ruteganyijwe kubakwa mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro, biteganyijwe kandi ko ruzuzura rutwaye asaga miliyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda arimo miliyari 7 n’igice z’abaterankunga, n’ uruhare rwa leta y’u Rwanda ruzaba rungana na miliyari 1, na miliyoni 21, rukazaba rufite ubushobozi bwo kwakira metero kibe 400 buri munsi, ubwikube kane ubw’iyoherezwa i Nduba magingo aya.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali

 Dec 14, 2022 - 07:51