![Impuzamasendika iravuga ko umushahara fatizo mu Rwanda utajyanye n'igihe](https://www.isangostar.rw/uploads/images/2023/03/image_750x_642693cdac430.jpg)
Impuzamasendika iravuga ko umushahara fatizo mu Rwanda utajyanye n'igihe
Mar 31, 2023 - 09:39
Impuzamasendika (COTRAF Rwanda) ivuga ko abakozi bakwiye kumenya uburenganzira bwabo bijyana n’inshingano bafite kugirango byibuza umushahara muto bahabwa ube wavuye mu musaruro wabo, ibi babigarutseho ubwo bari mubiganiro rusange bigamije iterambere rirambye bibahuza na Leta ndetse n’abakoresha mu kurebera hamwe uburyo umushahara fatizo ugendanye n’igihe wagenwa.
kwamamaza
Mu bitekerezo n’ibibazo byatanzwe mu bitabiriye bagiye bagaruka kumikorere n’ibibazo bikigaragara mu mikoranire itandukanye.
Nubwo ariko ngo hakomeza gusabwa ko hagenwa umushahara fatizo ngo umukozi nawe hari ibyo asabwa nkuko bivugwa na Muhire Eugene umunyamabanga mukuru wa COTRAF Rwanda.
Yagize ati "umukozi hari ibintu by'ingenzi asabwa icyambere ni ukumenya uburenganzira bwe ariko hari no kumenya inshingano ze no kuba wa mukozi uzamura umusaruro kuburyo nicyo gihe uwo mushahara mutoya ari kuvuga yahembwa ese uwo mushahara uzaba waturutsehe, uruhare rw'umukozi ni ugukomeza munshingano ze, agakomeza kuzamura umusaruro agakomeza no kwihugura kugirango abashe no kumenya uburenganzira bwe".
Umushahara fatizo wakomeje kugaruka cyane mu biganiro bitadukanye mu masendika n’abandi bafite aho bahurira n’umurimo ariko se kuki iki kibazo kitava munzira, kubagenzuzi b’umurimo ngo ntayindi mpamvu,bivugwa na Mpumuro Frederic umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Gasabo.
Yagize ati "umushahara fatizo ntabwo ari iteka twabyuka ngo MIFOTRA ishyireho ahubwo habaho kuganirwaho".
Kugeza ubu umushahara fatizo ukomeza kuvugwa umaze imyaka igera kuri 40,ni umushahara fatizo uvuga ko umuntu atagomba guhembwa amafaranga ari munsi y'ijana.
Inkuru ya Assiati Mukobwajana / Isango Star Kigali
kwamamaza