Abatuye mu nkengero z’umujyi barataka kuzabura ubutaka bwo guhingaho

Abaturage batuye mu nkengero z’umujyi wa Kigali baravuga ko bafite impungenge zo kuba mu myaka iri imbere bashobora kuzabura aho guhinga imyaka bitewe nuko bagenda bahatura. Ni ikibazo bavuga ko kizatiza umurindi ibura ry’ibiribwa. Gusa ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka kivuga ko gisaba inzego z’ibanze gushyira mu bikorwa iby’igishushanyo mbonera no gykangurira abaturage bakoresha ubutaka icyo butagenewe nk’uburyo bwazakumira ibyo bibazo.

kwamamaza

Muri iki gihe iterambere ry’igihugu n’iry’umujyi rikomeje kwagukira mu nkengero zawo ndetse bikajyana n’ ibikorwaremezo bishyirwa muri utwo duce.

Hari abahatuye bavuga ko bafite impungenge zo kubura ubutaka bwo guhingaho kuko usangao aho bahingaga hagenda harushaho guturwa umunsi k’umunsi bakavuga ko bishobora kubazanira ikibazo cy’ibura ry’ibiryo mu myaka iri imbere

Umwe ati: “ Ntabwo bizaba I Bugesera honyine kubera ko n’ubundi abantu bariyongera. Ubutaka ntabwo bugihari nkuko mbere bwari buhari kubera abantu biyongera nyine.”

Undi ati: “ ahantu ho guhinga bari kuhubaka cyane! ahantu heraga cyane uri kubona bari kuhakwiza amazu nuko abaturage ntitubone aho duhinga. Ibyo bigatuma inzara yiyongera.”

“ibisambu byo guhinga byari bihari, ubu nta sambu ihari. Urumva nyine abantu barimo kuhatura. Ubwo urumva ko aho guhinga ho ntaho, ubwo hamaze kugera umujyi ni mu mujyi nyine.”

“ bikomeje gutyo mu myaka itatu iri imbere twaba tubayeho nabi cyane!”

Marie Grace NISHIMWE; Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka, avuga ko ku gishushanyo mbonera cya buri karere kigena uko ubutaka bugomba gukoresgwa ndetse bikanakurikiranwa ko ntawe urenge kuri ayo mategeko.

Ati: “ ubwo rero ibishushanyo mbonera y’imikoreshereze y’ ubutaka ku rwego rw’uturere, bigenda bifata iyo mibare tukayishyira mu rwego rw’Akarere. Hakagaragaza aho ubuhinzi bugenewe, ndetse bukanagaragaza aho gutura bi genewe. Noneho bwa butaka bwagaragajwe nk’ubw’ubuhinzi  bihgashyirwa muri register y’ubutaka kuburyo birindwa, ndetse  ku buryo nta muntu waza ngo yubakemo cyangwa yaza ngo abonemo uburenganzira bwo kubaka kuko buba ari ubw’ubuhinzi.”

“ iyo igishushango ,mbonera cyo ku rwego rw’Akarere cyamaze kuboneka kikagaragaza ko ahantu ari ubuhinzi , ubutaka burarindwa. N’izindi nzego cyane cyane izegereye abaturage ni ukureba ko koko igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka  nkuko cyagenwe! Ntihagire umuturage usaba uburenganzira bwo kubaka ikiraro cy’inkoko noneho mu gihe kizaza ukazasanga cya kiraro cyarabaye inzu yo guturamo.”

“ ni ukuvuga ngo ni ubufatanye bwa buri wese kugira ingo icyo igishushanyo mbonera gushyirwa mu bikorwa….”

Igishushanyo-mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka mu Rwanda kigaragaza ko ubutaka bwo guhingaho butagomba kurenza 47,2 %, naho imiturire ikaba yaragenewe 15% mu butaka bwose bw’igihugu.

@BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.

 Dec 15, 2023 - 09:46