RRA yatangije umukwabu w'abacuruzi badatanga inyemezabuguzi ya EBM

Kuri uyu wa Gatatu ubwo ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro (RRA) cyakoraga umukwabu wo gufungira abacuruzi badatanga inyemezabuguzi ya EBM ndetse n'abatanga inyemezabuguzi zidahwanye n’ibyo abaguzi bakuye mu iduka, bamwe mu bacuruzi bafungiwe bagaragaje ko amakosa bakoze akenshi yaturukaga ku kuba igiciro bagurishagaho cyari gito batanga inyemezabuguzi ya EBM bakisanga mu gihombo.

kwamamaza

Ni umukwabu uri gukorerwa mu gihugu cyose, mu mujyi wa Kigali abacuruzi bafungiwe biganjemo abakorera Nyarugenge mu mujyi.

Umwe mu bacuruzi bafungiwe mu gihe cy’iminsi 30, azira gutanga inyemezabuguzi iriho igiciro kidahwanye n’ibyo abaguzi bakuye mu iduka, yasobanuye uko yaguye muri uyu mutego.

Yagize ati "ngomba kujya ntanga fagitire, twarahombaga cyane, twagurishaga make twatanga fagitire yuzuye tugahomba".   

Uwitonze Jean Paulin, Komiseri wungirije ushinzwe abasora mu kigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro (RRA) yavuze byinshi kuri iki gikorwa.

 Yagize ati "ni igikorwa cyo gufunga ubucuruzi ,byubahirije amategeko nkuko biteganywa ku batubahiriza ibyo amategeko ateganya mu bucuruzi, abantu bose bafungirwa ni abantu bafashwe bakoze icyaha cyo gucuruza badatanze inyemezabuguzi za EBM, bose bafashwe inshuro zirenze 3 kandi bahanwa banabwirwa icyo bagomba gukora kandi bakizi neza".   

Arakomeza kandi avuga ku bihano bihabwa aba bacuruzi badatanga inyemezabwishyu ya EBM.

Yakomeje agira ati "ibyo amategeko ategeka nuko ubundi iyo umuntu afashwe inshuro ya mbere atatanze inyemezabuguzi ya EBM ahanishwa inshuro 10 z'umusoro yaragiye kunyereza, ku nshuro ya 2 agahanishwa inshuro 20, ku nshuro ya 3 twemeje yuko hazajya hajyaho na biriya bihano by'inyongera amategeko ateganya harimo gutangazwa mu bitangazamakuru, gufungirwa ubucuruzi mu gihe cy'iminsi 30 ndetse no gukurikiranwa mu nkiko kugirango harebwe neza niba koko mu mikorere ye atagambiriye kunyereza imisoro kandi abishaka".

Ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro (RRA) kiragaya abacuruzi badatanga inyemezabuguzi za EBM cyangwa bagatanga izitubya umusoro,kigasaba buri mucuruzi gusora neza, afasha igihugu mu iterambere.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Dec 22, 2022 - 07:12