Abatuye mu mudugudu wa Ukraine muri Jali babangamiwe no kutagira ivuriro hafi

Abasenyewe n’ibiza bakajya gutuzwa mu mudugudu wahawe izina rya Ukraine uherereye mu murenge wa Jali akarere ka Gasabo, barataka kurembera mu rugo bitewe no kubura uko bagera ku kigo nderabuzima cya Jali bibasaba gukora urugendo rurenga isaha.

kwamamaza

Uyu mudugudu wahawe izina rya Ukraine, utuwemo n’abantu basenyewe n’ibiza mu mujyi wa Kigali. Nyamara ngo basa n’abahungishirijwe ubwayi mu kigunda, kuko aha bajyanywe mu murenge wa Jali w’akarere ka Gasabo bahafite uruhuri rw’imbogamizi zirimo n’ibagoye cyane yo kuvunika bajya gushaka ubuvuzi.

Bavuga ko kugera ku kigo nderabuzima cya Jali bibatwara igihe kitari munsi y’isaha, nyamara aho babaga bitarabavunaga bigeze aho. Barasaba ko bakegerezwa ikigo cy’ubuvuzi n’iyo cyaba poste de Sante.

Umwe ati "ni ukurwara ukaguma munzu ukihangana nta kundi wabigenza, na poste de sante twarayisabye kera , turayikeneye rwose ngo ijye idufasha igihe umuntu arwaye abe yahagera basi bamworohereze, nibamwohereza no kujya ku bitaro i Kigali ariko babe bamuhaye n'imiti imworohereza".    

Undi ati "turashaka ivuriro nk'umuntu arwaye bagahita bamujyana bakamwegereza umuganga atagiye gufata inzira ngo agende iryo shyamba ryose, hari n'igihe wahura n'umuntu akakwica, biratubangamira cyane ari nk'umugore utwite yabyarira mu nzira, icyo twifuza turashakamo ivuriro hagati aha".  

Julien Mahoro Niyingabira, umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) avuga ko gahunda ihari ari ukwegereza abaturage bose ubuvuzi, ariko ngo hakenerwa ubushishozi n’ingengo y’imari.

Ati "ni ikibazo dushobora kureba niba koko hari irindi vuriro rikeneye kubakwa mu murenge dukurikije nuko umurenge ungana n'aho ikigo nderabuzima cyubatse bigaragara ko ivuriro riri kure yabo hakaba haba andi mavuriro ashobora kubakwa kugirango yunganire iryo risanzwe rihari, uko ubushobozi bugenda buboneka niko amavuriro agenda yubakwa agahabwa ibikoresho agahabwa n'abakozi kugirango byose bikore muri wa murongo wo kugirango serivise z'ubuzima zegerezwe umuturage aho atuye hose mu gihugu,hazabaho gusesengura kugirango hashakishwe ubushobozi ariko byanga bikunda za serivise tuvuga z'ubuvuzi zikegera umuturage".   

Ubusanzwe muri gahunda ya Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda, biteganyijwe ko buri murenge ugomba kugira ikigo nderabuzima, naho buri kagari kakagira ivuriro ryo ku rwego ruto ariryo poste de sante ku buryo umuturage wese ashobora kubona serivise z’ubuvuzi adakoze urugendo rurerure. Bivuze ko bigezweho umurwayi ujya kwivuriza kure yakoresha iminota itari hejuru ya 30.

Inkuru ya Angeline Mukangenzi / Isango Star Kigali

 Sep 25, 2024 - 08:46