Rwamagana: Abagore n’abakobwa bakora umwuga w’ubudozi barasabwa kwifashisha ikoranabuhanga

Abagore n’abakobwa bakora umwuga w’ubudozi bo mu karere ka Rwamagana barasabwa kwifashisha ikoranabuhanga bavumbura uburyo bwo kudoda imyenda igezweho kuko aribyo bizabafasha kwiteza imbere ndetse bakabasha guhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo.

kwamamaza

Abagore bo mu karere ka Rwamagana barasabwa kwifashisha amahirwe igihugu kibaha mu kubegereza ikoranabuhanga bigatuma bahanga udushya, ibyo byose bibaganisha ku kwiteza imbere ndetse n’igihugu muri rusange, dore ko umugore iyo ateye imbere n’urugo ruba ruteye imbere nk’uko bikomeza bisobanurwa na Depite Odette Uwamariya .

Yagize ati "twifashishije uburyo igihugu cyamaze gushyiraho bw'ikoranabuhanga ndetse bugenda bwongerwa, hari gahunda zo gukwirakwiza telephone zigezweho zigenda zihabwa abaturage, ziriya telephone zibamo ibintu byinshi ahubwo byose ntitubibyaza umusaruro, igihe uri mu murimo cyangwa ukora ibindi kubera ikoranabuhanga ukaba ufite n'ibindi ushobora gukora yaba wowe cyangwa umugabo wawe cyangwa undi mufatanya mu muryango".   

Mu rwego rwo kwifashisha ikoranabuhanga bahindura ubuzima bwabo n’ubw’igihugu muri rusange, abakobwa babyariye iwabo n’abataragize amahirwe yo gukomeza ishuri bo mu karere ka Rwamagana, nyuma yo kwigishwa umwuga wo kudoda ndetse umushinga Mfura Foundation ukabaha imashini zo kudoda,bavuga ko bagiye kwifashisha ikoranabuhanga rya interineti, bavumbure uburyo bushya bwo kudoda imyenda igezweho.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab,asaba abahawe imashini zo kudoda,kugira umuco mwiza wo gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa byabo by’ubudozi cyane cyane irya interinete, kuko aribwo bazabasha gukora byinshi byiza kandi vuba.

Yagize ati "ntabwo tuzahora tudoda ibya gakondo cyangwa se uburyo twambaraga, turabashishikariza gukoresha interinete kugirango bamenye indondo zigezweho zikunzwe kugirango ibyo badoda bibashe kugurwa cyane, abafite telephone zigezweho bagiye berekwa ukuntu abantu bashobora kwinjira muri interinete akaba yareba imyenda igezweho cyangwa se uburyo bushyashya bugezweho bwo kudoda". 

Mu gukomeza gufasha abagore kubasha kwiteza imbere banifashishije ikoranabuhanga mu karere ka Rwamagana,abakobwa babyariye iwabo bagera kuri 73 nyuma yo kwigishwa kudoda bahawe imashini 73 zo kudoda.

Mu gufasha kandi abagore kwiteza imbere hari abagore batanu bo mu murenge wa Nyakariro,buri mugore yahawe ibihumbi 100.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Rwamagana 

 Mar 10, 2023 - 08:37