Abaturage barasabwa kugira uruhare mu kumenya aho bahera basaba ubufasha mu by'amategeko

Hari bamwe mu baturage bavuga ko badafite amakuru ahagije yaho bahera basaba ubufasha mu by’amategeko ibituma basiragira, bagasaba ko bafashwa mu kumenya uko inzego zubatswe.

kwamamaza

Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje guteza imbere serivise z’ubutabera mu rwego rwo kugeza ubutabera bunoze kandi bworoshye kuri bose, hari bamwe mu baturage bavuga ko badafite amakuru ahagije yaho bakisunga igihe bahuye n’ikibazo, ibyo bavuga ko bituma basiragira cyangwa ntibakemurirwe ibibazo byabo.

Umwe ati “hari abantu baba batazi aho bahera bavuga ikibazo cyabo bamwe bakabiceceka bitewe nuko nta makuru baba bafite”.

Me. Andrew Kananga, Umuyobozi w’umuryango utanga ubufasha mu by’amategeko (LAF) avuga ko inzira y’iterambere ari ukugeza ubutabera bunoze kuri bose, bityo ko hari inzego zitandukanye ziriho zigamije gukemura ibibazo by’abaturage.

Ati “ntabwo dushobora kugera ku iterambere nyaryo rirambye abaturage bacu badahawe ubutabera buboneye, ibibazo bimwe byakemukira mu kagari, byakemurira kuri MAJ, byakemukira ku bafatanyabikorwa bacu muri sosiyete sivile bafite, byakemukira kuri RIB, byakemukira mu muryango”.

Mbonera Theophile, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, avuga ko abanyarwanda bakwiye kubigira ibyabo mu kumenya uko inzego zubatswe n’aho bahera basaba ubufasha ariko ko n’inzego zitandukanye nazo zikwiye gutuma bagira amakuru ahagije.

Ati “mu bintu bimwe na bimwe bituma abanyarwanda tugira amakimbirane no kutamenya amategeko yacu, kutamenya uburenganzira dufite aho bwaba butangirira naho bugarukira, kutamenya inshingano dufite, kumenya amategeko bituma tubasha kumenya ibyo byose aho tugomba kugarukira tukamenya ngo turagarukira aha, tugaharanira ko abantu bose bumva amategeko kandi bafashwa uko bishoboka kose mu mategeko nta n’umwe uhejwe”.  

Kuva ku itariki 16 kugeza kuri 27 mu kwezi kwa 6 ari icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko mu Rwanda ku nsanganyamatsiko igira iti” Dufatanye kubaka ubutabera umuturage abigizemo uruhare” Ni icyumweru kizibanda ku mategeko agenga umuryango n’ubutaka nka hamwe hakunze kugaragara ibibazo cyane.

Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali    

 Jun 18, 2025 - 10:31