MTN Mobile Money : Uwayobeje amafaranga ashobora kuyisubiza

Sosiyete y’itumanaho mu Rwanda ya MTN yatangije ku mugaragaro uburyo bwo kwisubiza amafaranga mu gihe wayohereje ukoresheje MTN Mobile Money maze akayoba.

kwamamaza

Ni mu buryo bwo gukuraho haba umurongo w’abagana ahatangirwa serivise za MTN cyangwa se abahamagara umurongo wayo basaba gusubizwa amafaranga bashakaga kohereza kuwundi muntu runaka maze akayoba.

Olga Irakoze umukozi wa MTN Rwanda ishami ryayo rya MTN Mobile Money yagize ati "twumvise ibyifuzo by'abakiriya, habaho kuyobya amafaranga kenshi abantu bamwe bakabura amafaranga yabo hakabaho kuba wayayobya bakayabikuza cyangwa se byagutindira kuba wayasubizwa rero niyompamvu twazanye iyi serivise, ibafasha kuba mwahagarika amafaranga mu gihe muyayobeje bikabuza uwayakiriye kuyakoresha kandi namwe bikaborohera kuba mwayasubizwa mu gihe gito, kugirango ubikore ukanda *182*7*3# ibyo ubikora ari uko ukimara kubona ko wayobeje amafaranga, icyo bifasha ni uguhagarika ayo mafaranga ukaba uyabitse muri sisiteme yacu mbere yuko wahamagara uwayakiriye cyangwa se wahamagara ku 100".

Olga akomeza avuga ko mu buryo bwo kwirinda ubujura bwo kubushake ariyo mpamvu uwohererejwe amafaranga nawe agiramo uruhare kugirango ayasubize nyirayo.

Yagize ati "ntabwo ushobora kugarura amafaranga wishyuye kuri MOMO Pay ,ntabwo ushobora kugarura amafaranga wohereje kuri banki, ntabwo ushobora kwigarurira amafaranga umuntu yakubikurije,niba umuntu ahagaritse amafaranga kandi nubundu uwo yayahaye atari yamwibeshyeho, niyo mpamvu dufite uburyo bwo guha uwayakiriye kuba yakemeza ko ayo mafaranga agaruka cyangwa ntagaruke, uwayakiriye nawe afite uburyo bwo gutanga uburenganzira bwo kugarura ayo mafaranga ni *182* 7*4# ahongaho ubona uburyo bwo kwemeza ubwo busabe ugasubiza umuntu amafaranga ye cyangwa se ukabuhakana, ni ukuvuga niba wampaye amafaranga nagombaga kuyabona ugasaba ko nyagusubiza nshobora kubihakana, iyo mbihakanye twembi nta numwe uyafata aguma muri sisiteme ahubwo tukabagira inama yo kuza ku ishami ryacu cyangwa se guhamagara ku 100 tugakemura icyo kibazo nkuko bisanzwe kuko dusanzwe duhura nibyo bibazo".    

Gusa mu buryo bwo kwirinda iki kibazo abantu bagirwa inama, mbere yo koherereza umuntu amafaranga yabanje kureba neza amazina y’uwohererezwa kandi bagasaba abanyarwanda kuba inyangamugayo mu gihe hagize uwo amafaranga ayobeyeho agafasha kuyasubiza bitaruhanyije.

Kuva mu 2010 MTN Mobile Money yatangira kugeza ubu ifite abakiliya barenga miliyoni enye bakoresha serivisi zo guhererekanya amafaranga kuri telefoni mu buryo buhoraho.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence Isango Star Kigali

 Oct 13, 2022 - 08:12