Hari inyungu u Rwanda rukura mu kohereza ingabo kugarura amahoro hirya no hino kw'Isi

Ubwo yagezaga ikiganiro ku badepite bagize inteko ishinga amategeko muri komisiyo y’Ububanyi n’amahanga,ubutwererane n’umutekano ,Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Maj. Gen. Albert Murasira yagaragaje ko kuva muri 2004 u Rwanda rumaze kohereza abasirikare barenga ibihumbi 73,700 rukaba ari urwa 4 ku Isi mu kugira abasirikare benshi bari mu bikorwa byo kugarura amahoro.

kwamamaza

Minisitiri w’Ingabo z'u Rwanda Maj. Gen. Albert Murasira nyuma yo kuganira n’abadepite kuri ibi bikorwa by’ingabo z’u Rwanda zikora byo kugarura amahoro hirya no hino ku isi yabwiye Isango Star ko ubutumwa bw’ingabo z’u Rwanda atari ukagarura amahoro gusa ahubwo ko batanga n’umusanzu mu itarembere ry’ibihugu ba bagiyemo.

Yagize ati "abaturage iyo muri mu kugarura amahoro mu kubafasha akenshi mureba ibibazo bafite mukabafasha ariko iyo batewe mukabatabara, ibyo byose byaturutse mu mateka twanyuzemo, tuziko UN yari hano ighe Jenoside yatangiraga ariko aho kugirango badutabare bahise bigendera n'abahasigaye bagasigara bitabara ubwabo, kwigisha abantu amasuku, uburyo bashobora kwitwara wenda iyo bagiye kubahohotera, izo nama bagerageza kuzibigisha".   

Abadepite nabo bagaragaje ko bishimira ibi bikorwa by’ingabo z’u Rwanda zikora mu kugarura amahoro ku isi.

Agaragaza inyungu u Rwanda rukura mu kohereza ingabo zarwo ku isi ,Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen. Albert Murasira kandi yanavuze ko kujya muri ubu butumwa bwo kugarura amahoro ku Isi inyungu za Politiki ari zo ziza imbere .

Yagize ati "inyungu zagiye zivamo inyinshi biri mu rwego rwa diporomasi, igihugu cyagiye kimenyekana, iyo abantu bagiye kugarura amahoro hariho igihe bajya hagati y'abashyamiranye ariko bakibagirwa ko abaturage baba bafite ibibazo byinshi bitandukanye ari abagore, ari abana baba bakeneye gutabarwa".   

Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda ivuga ko ubusanzwe Abasirikare bajya mu butumwa bw’amahoro babanza guhugurwa ibyumweru 9,mu kigo cya Rwanda Peace Academy i Musanze , bahugurwa ku mico y’ibihugu bagiye gukoreramo ndetse n’imiterere y’intambara bagiye kurwana,maze bagahabwa ibikoresho bihagije bakurira indege.

U Rwanda rwatangiye kohereza Abasirikare mu butumwa bwo kugarura amaho ku isi mu mwaka wa 2004, rumaze kohereza ingabo zisaga ibihumbi 73,700. Ni ubutumwa bumaze gutanga umusaruro kuko hirya no hino ingabo z'u Rwanda zagiye zigarura amahoro ndetse kandi ubu ruri ku mwanya wa 4 mu bihugu bifite ingabo nyinshi zitanga umusanzu wo kugarura amahoro ku isi, ruza inyuma y’ibihugu bya Bangaradesh,Ubuhinde na Nepal.

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Dec 14, 2022 - 06:45