Abaturage bakuriweho n'Irembo amasaha arenga miliyoni 120 bamaraga mu gusaba serivise ku biro

Serivisi zirenga 240 zimaze gushyirwa ku rubuga rwa Irembo, bikaba byaragabanyije amasaha abaturage batakazaga bajya gusaba serivisi ku biro bya Leta ku rwego rwa 80%. Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yavuze ko abantu barenga 3,000 bashyizweho mu bigo bya Leta bakurikirana ko serivisi zihita zitangwa, mu gihe 45% by’abakoresha urubuga bishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.

kwamamaza

Minisitiri Ingabire yabigarutseho ubwo yasubizaga ibibazo by’abadepite ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gutanga serivisi za Leta, ku wa Kabiri tariki ya 4 Ugushyingo 2025.

Yagize ati: “Hamaze kugabanyuka amasaha arenga miliyoni 120 abaturage batakazaga bajya gusaba serivisi, kubera uburyo bworoshye bwo kuzibona hatabayeho kujya ku biro bya Leta.”

MINICT yatangaje ko hagati y’umwaka wa 2023 na 2024, abaturage bisabiye ubwabo serivisi zirenga miliyoni 5 banyuze kuri Irembo, mu gihe muri Werurwe 2025 abarenga 400,000 bamaze gufungura konti bwite ku rubuga.

Urubuga "Irembo" rwashinzwe mu 2014, rugamije guteza imbere umuryango nyarwanda uyobowe n'ikoranabuhanga (digital society), rugatanga serivisi zihuse kandi zizewe, rukanafasha kugabanya icyuho cya ruswa ndetse no kunoza imiyoborere.

Minisiteri ikomeje gushyiramo imbaraga mu kunoza imikorere y’uru rubuga, kugira ngo rutange serivisi zinoze kandi zihamye ku baturage. Inavuga ko izanakomeza kuba icyitegererezo mu bihugu bya Afurika byifuza kunoza uburyo bwo gutanga serivisi za Leta hifashishijwe ikoranabuhanga.

@rba, imvaho nsha

 Nov 5, 2025 - 17:00