
Abatega Bus barasaba ko uburyo bwo guhagurukira ku masaha azwi bugezwa hose
Jan 27, 2025 - 16:27
Nyuma yaho umujyi wa Kigali utangiye kugerageza uburyo bwo kunoza ingendo kubakoresha imodoka rusange burimo ko izi modoka zihagurukira ku masaha azwi ariko bigatangirira muri gare ebyiri ari zo DOWNTOWN na Nyanza ya Kicukiro. Abategera mu zindi gare barasaba ko ubu buryo bwakwirakwizwa hose kuko bagihura n'imbogamizi zo kumara umwanya munini bategereje ko izi modoka zihaguruka kandi bibicira gahunda.
kwamamaza
Ku italiki ya 16 Mutarama(01) 2025, nibwo umujyi wa Kigali watangiye kugerageza uburyo, aho bus zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigali zizajya zihagurukira ku masaha azwi.
Nubwo ubu buryo bwatangiriye muri gare ebyiri gusa, abatega bus rusange barasaba ko bwakwirakwizwa hose, ibyo bavuga ko byabarinda gukererwa muri gahunda zabo zitandukanye kuko babangamirwa no gutakaza umwanya bategereje ko izi modoka zihaguruka.
Umuturage umwe yagize ati:" buramutse bukwirakwijwe muri gare zose zo muri uyu mujyi, byaba ari byiza kurushaho."
Undi ati:" nk'ubu aha nahageze saa tatu none tugeze saa yine n'igice itarahaguruka ngo imodoka igende. Ni ibigaragaza ko harimo imbogamizi iteye ubwoba."
" imodoka zigiye zihagurukira amasaha azwi byafasha abagenzi kugers aho bagiye nta kibazo bahuye nacyo, nta gukererwa kandi nabo bagakora bagunda zabo ku gihe."
Umujyi wa Kigali uvuga ko iri mu igerageza ndetse ngo nirirangira ikizakurikiraho ari uko izakwizwa hose, nk'uko umuvugizi w’umujyi wa Kigali, Emma Claudine NTIRENGENYA yabitangarije Isango star.
Yagize ati:" igerageza rigamije kureba igikenewe kugira ngo bizakunde. Ni ukuvuga ngo nibwo bigitangira, hazerekanwa ibyavuyemo, bazabikusanya babishyire hamwe noneho nibyo bizatwereka ngo kugira ngo bus zo mu mujyi wa Kigali zitangire kujya zihaguruka ku isaha izwi buri gihe birasaba iki? Noneho turebe icyo bisaba, inzego zitandukanye zibyigeho bibone gutangira gushyirwa mu bikorwa ku bantu bose.:
"muri gahunda ya NST2 nabyo birimo. Harimo kuvugurura transport rusange, ikamera neza. Rero kimwe miri ibyo ni uko bus zajya zihagurukira igihe kizwi."
Emma claudine anavuga ko habanje kurebwa ku mbogamizi kuburyo nta kizabuza iyi gahunda gukorwa. Avuga ko kugeza ubu, abaturage bayishimiye.
Ati:" imbogamizi nizo twatekerezaga na mbere yuko dutangira igerageza kugira ngo twemeze niba arizo mbogamizi cyangwa se niba ntazihari. Zimwe zikaba ari iz'uko ba nyiri kampani bavuga bati nibatubwira ngo duhagurukire ku isaha izi bizasaba ko duhaguruka abantu tutabafite, baba ari bake cyangwa ari benshi , icyo gihe bikaba bisobanuye ko dushobora guhomba."
" Icya kabiri kikaba ikibazo cy'umuvundo mu masaha y'abantu benshi. Ni ukuvuga ngo niba ari umuvundo: traffic jam mu nzira, ese ya minota iraza kubahirizwa gute? Navuga ko ibyo aribyo bintu bibiri y'ingenzi one hour turavuga ngo reka twe kubitekereza gutyo noneho reka habeho igerageza noneho ritwereke niba izo mpungenge ari impungenge cyangwa niba ntazihari. Abaturage barabyishimiye cyane, birimo biragenda neza."
Iri gerageza ry’uko bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa ryatangiye taliki ya 16 mutarama rikazasozwa taliki ya 29 Mutarama (01). Mu masaha y'urujya n'uruza rw'abagenzi (peak hours): Imodoka zizajya zihaguruka buri minota 10. Mu masaha yandi y'umunsi (off-peak hours): Imodoka zizajya zihaguruka buri minota 15. Bikaba biri gukorwa muri Gare ya Downtown na gare ya Nyanza ya Kicukiro.
@Yassini TUYISHIMIRE / Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


