
Abatanditse mu irangamimerere bavuga ko hari uburenganzira babura bagasaba gufashwa
Oct 16, 2024 - 07:40
Mu gihe ubusanzwe abantu banditse mu bitabo by’irangamimirere bahabwa ibyangombwa bibaranga bakabona serivise zitandukanye nko kwivuza n’ibindi bamwe mu batanditse bavuga ko hari ingaruka zibageraho kandi ubuyobozi ntibubafashe.
kwamamaza
Mukeshimana Cecile ni umuturage wo mu murenge wa Gatsata akarere ka Gasabo, yisanze ari imfubyi aba mu kigo cy’imfumbyi ariko aza kuvamo ajyanwa mu muryango umurera ntibyakunda naho avayo, kubera kutagira aho abarizwa bituma atabona ibyangombwa nk’indangamuntu kandi afite abana nabo batanditse agasaba ko yafashwa kugirango nawe azabone ibyangombwa.
Ati "navutse mu 1994 nibwo banjyanye muri icyo kigo, kubera kubura ababyeyi banjye nkura mbona ndi mu kigo cy'imfubyi, abantu bankuye muri icyo kigo nibo batumye ntabona ibyangombwa, iyo nza kuhaguma ntabwo mba narabibuze, nibaza ukuntu nzabona irangamuntu bikanshanga, ngenda mbyara mfite abana 4 nta mituweli kubera ko ntarangamuntu".
Akomeza agira ati "Bamfasha nkabona irangamuntu ngashyira abana banjye mu irangamimerere, abo bana bose mfite ntarangamimerere babamo kandi bose bari kwiga, nta kintu na kimwe ntakoze ku buyobozi, nta kintu nakwimwe bamfashije, baravugaga bati jya kuzana irangamuntu ya Mama wawe cyangwa iya Papa wawe ntayo".
Abantu batandukanye bavuga ko iki ari ikibazo kibaho ariko bigira ingaruka ku bana zo kuba batabona ibibaranga ngo babone uko bivuza, ibyangombwa by’ishuri n’ibindi bitandukanye.
Umwe ati "uba ubujije abana uburenganzira, umwana yabona ibyangombwa gute kandi atanditse, hari ibintu byinshi aba akenera kandi uba umuvutsa ayo mahirwe, gahunda nyinshi muri leta ntiyazibona kandi atanditse".
Undi ati "umwana aba ari bukenere mituweli, aba ari burware kandi kwishuri byose bisaba ko aba yanditse, najya gushaka irangamuntu we ubwe ntibizamworohera".
Kuri iki kibazo ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA) kivuga ko abafite iki kibazo begera ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukabafasha kandi abana nabo bagomba kwandikwa niyo umubyeyi yaba atanditse.
Bikorimana Jean de Dieu, umuyobozi w’ishami rishinzwe irangamimerere n’ikusanyamakuru ati "umuntu ufite icyo kibazo yagana umurenge, hari akanama k'umurenge gakemura ibibazo by'imyirondoro n'ikosorwa ry'inyandiko y'itangwa ry'ikarita ndangamuntu, ni akanama kagizwe n'abantu benshi kandi biga kuri icyo kibazo, mu gihe uwo muntu yabuze ibyangombwa hagenderwa ku mwanzuro wako kanama, abamukomokaho barandikwa kuko ivuka ry'umuntu kwandikwa nuko aba yavutse, hari amakuru atanga ye amwerekeye ho hanyuma n'ay'umwana ivuka ry'umwana rikandikwa".
Abantu basabwa kwegera inzego z’ibanze ngo zibafashe kwandikwa mu irangamimerere, kandi leta y’u Rwanda yanorohereje uburyo bwo kwandikwa aho kuri ubu umubyeyi wabyariye kwa muganga bahita bamufasha kwandikisha umwana wavutse, dore ko ariryo rigenderwaho hakorwa igenamigambi ry’igihugu.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


