
Abarwanyi ba M23 bigaruriye umupaka wa Kamanyora uhuza RDC n' Uburundi, n'u Rwanda
Feb 19, 2025 - 19:01
Umupaka uhuza U Rwanda na RDC, uherereye mu murenge wa Rugarama mu karere ka Rusizi wafashwe nabarwanyi bo mu mutwe wa M23. Abahaturiye batangarije Isango star ko babanje kwikanga kwikanga urusaku rwamasasu yimbunda ziremeyeye ariko ubu amahoro ari kugaruka muri aka gace.
kwamamaza
Abarwanyi ba AFC/M23 bigaruriye umupaka wa Kamanyora ufite umwihariko wo kuba uhuza ibihugu bitatu (RDC, Burundi, n'U Rwanda), nyuma y'urusaku rwinshi rw'amasasu yimbunda ziremereye byumvikanaga ku batuye mu murenge wa Rugarama wo mu karere ka Rusizi, cyane cyane mu bice byegeranye n'uyu mupaka.
Ahagana saa saba z'amanwa yo kur'uyu wa Gatatu, ku ya 19 Gashyantare (02) 2025, abarwanyi ba M23 bari bafite morari iri hejuru batungutse kuri uyu mupaka bamaze kuhirukana abasirikare n'inyeshamba zirimo Wazalendo zari zihari nyuma y'uko abasiriakare b'Uburundi bari bawutaye hagasigara inyeshyamba gusa.
Ku ruhande rw'u Rwanda, abaturanye n'uyu mupaka bavuga ko bakanzwe n'urusaku rw'amasasu ariko bagakomezwa nuko babonaga barinzwe n'ingabo zishoboye.
Ubusanzwe aba-Congoman batuye hafi aha, bavuga ko bahoraga bahohoterwa n'inyeshyamba zahabaga, ariko ubu bitandukanye mu buryo bugaragara.
Umupaka wa KAMANYORA wafashwe na M23 wiyongera kuwa Rusizi ya mbere n'iya kabiri, nayo yafashwe nyuma yo gufata indi mipaka ihana imbibi n'akarere ka Rubavu.
Nimugihe Leta ya Kinshasa ikomeje kugaragaza ko nta gahunda yibiganiro biyihuza nuyu mutwe, nkuko ihuriro rya AFC/ M23 ryabyifuje kenshi.
@Emmanuel BIZIMANA /Isango Star_ Kamanyora ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


