Hagiye gushyirwaho uburyo bwo kuburana hifashishijwe ikoranabuhanga

Hari abaturage bavuga ko kwifashisha ikoranabuhanga bakohereza dosiye z’ibirego byabo mu nkiko kugirango zikurikiranwe ari byiza kuko bibarinda gusiragira.

kwamamaza

Ikoranabuhanga n’imwe mu mpamvu nyamukuru urwego rw’inkiko mu Rwanda ruvuga ko ryagize uruhare mu bwiyongere bw’imibare y’ibirego byakiriwe mu mwaka ushize nkuko umuvugizi w’inkiko mu Rwanda Mutabazi Harrison abivuga.

Yagize ati "ni ikintu gikomeye cyafashije abantu kugana inkiko mu buryo bworoshye, impamvu tubona ibirego bizamuka muri rusange mu nkiko ni ubwo buryo bw'uko umuntu ashobora gutanga ikirego atiriwe aza mu nkiko".   

Mu mwaka ukurikiye w’ubucamanza, uyu muvugizi avuga ko bari gutegenya gukoresha ubundi buryo bwitezweho kuzafasha abanyarwanda benshi bwo kuburana hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ati "hari kongerwa uburyo umuntu ashobora kuburana akoresheje ikoranabuhanga atiriwe aza mu rukiko, ubundi twakoreshaga skype cyangwa video conference nabyo ubona birimo imbogamizi zimwe na zimwe ariko ubungubu bari guhindura bashyiramo uburyo muri iyo sisiteme uzajya wihuza ukaburanira aho uri". 

Bamwe mu baturage baganiriye na Isango Star bavuga ko gukurikirana ibirego byabo binyuze mw’ikoranabuhanga bibafasha kudasiragira cyane ndetse ko no kuburana hakoreshejwe murandasi bizafasha benshi nubwo bizaba imbogamizi kubatagira telefoni zigezweho izizwi nka smartphone.

Kuri iyi ngingo, umuvugizi w’inkiko mu Rwanda Harrison Mutabazi avuga ko atari itegeko gukoresha ubu buryo ahubwo ko rizajya rikoreshwa n’umuntu ku bushake bwe.

Ati "igihugu cyacu aho kigeze, kigeze mu buryo bw'uko ikoranabuhanga rigeze kure n'udafite uburyo afite urwego rushobora kumufasha, impamvu byagiyeho ibingibi ni ukugirango bifashe abantu benshi kandi n'ubutabera babubone ku gihe bwihute ariko bitabujije ko byananiranye umuntu adashobora kubona ikoranabuhanga ntabwo ari agahato ngo bavuge ngo kuko utabonye ikoranabuhanga ntuze kurukiko ngo uburane, yakoresha uburyo busanzwe akaza ku rukiko akaburana".

Biteganyijwe ko muri 2024, imirimo ishingiye ku ikoranabuhanga izaba ifite uruhare rwa 5% mu musaruro mbumbe w’igihugu bitewe n'uko Leta y’u Rwanda igenda iteza imbere ikoranabuhanga.

INKURU YA ERIC KWIZERA /  ISANGO STAR KIGALI

 Sep 26, 2023 - 14:16