Rwamagana : Hatangiye icyumweru cy'uburinganire n'ubwuzuzanye hasezerana imiryango 24

Mu ntara y’Iburasirazuba hatangijwe icyumweru cyahariwe uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango kizibanda ku gusesengura ibibazo bibangamiye abagize umuryango maze bigashakirwa umuti kuko bidindiza iterambere ry‘abagize umuryango ndetse n’igihugu muri rusange.Ku ikubitiro mu karere ka Rwamagana hasezeranye imiryango 24 yabanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

kwamamaza

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe uburinganire n’ubwuzuzanye mu ntara y’Iburasirazuba,ku nsanganyamatsiko igira iti”uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango niyo nkingi y’iterambere”.

Cyatangiye hasezeranywa imiryango yabanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko aho bamwe mu bagize iyo miryango bavuga ko gusezerana imbere y’amategeko bakabana byemewe n’amatego ari ipfundo ryo kugira ituze mu ngo zabo nk’uko abo  mu karere ka Rwamagana bakomeza babigarukaho.

Umwe yagize ati ntago ari byiza kubana abantu badasezeranye kuko hagati mu muryango ntabwumvikane buba burimo ariko iyo mubanye musezeranye hagati yanyu mwese muba mufitanye icyizere cy'uko nyine muhuje  umutima muri kumwe.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yibukije imiryango itarasezerana ko igihe kigeze kugirango isezerane maze ibane mu buryo bwemewe n’amategeko kuko abo babana batarasezeranye,umwe nta burenganzira aba afite kuri mugenzi we.

Yagize ati kugirango umugore yitwe umugore wa runaka nuko aba yarasezeranye imbere y'amategeko, kugirango umugabo yitwe umugabo wa runaka nuko aba yarasezeranye imbere y'amategeko ibindi byose tubyita ubushoreke iyo bageze imbere y'amategeko, binavuze ngo nuriya mugore wawe umugabo wundi ashobora kuza akamubenguka akamutwara kandi ntube wagira ahantu ujya kurega kuko ntago ari umugore wawe imbere y'amategeko.  

Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana avuga ko muri iki cyumweru cyahariwe uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umuryango kizasesengura ibibazo biri mu miryango kugira ngo bishakirwe umuti urambye.

Yagize ati hamaze kuboneka ibintu byinshi bitameze neza reka rero tujye mu muryango turebe aho bipfira ni hehe ko mu muryango hari abayobozi, ko hari abarezi, ko hari inzego z'umutekano, ko hari abafatanyabikorwa birapfira hehe?twisuzume twese  dutizanye imbaraga twubake umuryango.   

Mu karere ka Rwamagana imiryango 24 yabanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko yasezeranye imbere y’amategeko.

Muri iki cyumweru cyahariwe uburinganire n’ubwuzuzanye mu ntara y’Iburasirazuba,hazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo gusezeranya imiryango ibana bitemewe n’amategeko,gukurikirana abateye abana inda bagashyikirizwa ubutabera,ubukangurambaga butandukanye higishwa ihame ry’uburinganire ndetse n’ibindi bitandukanye.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Rwamagana 

 Sep 20, 2022 - 08:45