Abarangije muri RICA basabwe na Minisitiri w’Intebe guteza imbere ubuhinzi (Amafoto)

Mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 3 mu ishuri rya RICA, Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yasabye abarangije kugira uruhare mu guteza imbere ubuhinzi binyuze mu kubungabunga ibidukikije bifashisha ikoranabuhanga.

kwamamaza

Yabibukije ko serivisi inoze, ubunyangamugayo n’iterambere rusange bigomba kuza mbere y'inyungu bwite. Yijeje ko Guverinoma izakomeza gushyigikira urubyiruko binyuze mu ngamba n’ubufatanye bigamije kubaka igihugu giharanira iterambere rya bose.

Yagize ati “Twizeye ko muzabyaza umusaruro ubumenyi mukuye muri iri shuri, muteza imbere urwego rw’ubuhinzi mu gihugu cyacu.”

Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yavuze ko abarangije muri RICA, bitezweho kuzafasha Igihugu mu kongera umusaruro w’ubuhinzi binyuze mu guhinga bigezweho kandi hatangijwe ibidukikije.

Ati “Muzirikane ko igihugu kibatezeho umusanzu ukomeye mu kudufasha kugera ku ntego twiyemeje. Ubumenyi mukuye hano bugomba gufasha Igihugu kongera umusaruro w’ubuhinzi binyuze mu gukora ubuhinzi bugezweho kandi bubungabunga ibidukikije.”

RICA yashinzwe ifite intego zo kwigisha urubyiruko rw’u Rwanda ubumenyi bugezweho bugamije guteza imbere ubuhinzi bijyanye n’igihe.

Abanyeshuri ba RICA bahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuhinzi burengera ibidukikije (Conservation Agriculture), ariko buri umwe akaba afite icyiciro runaka cy’ubuhinzi yihuguyemo by’umwihariko.

Biga imyaka itatu, aho umwaka wa mbere bawumara biga ku bijyanye n’imbogamizi zibasiye Urwego rw’ubuhinzi, ubwoko bw’ubutaka, uko bongera umusaruro, kwita ku bihingwa mu mirima n’ibindi.

Abasore n’inkumi 83 ni bo basoje amasomo muri RICA, mu bijyanye no gutunganya ibikomoka ku matungo, gutunganya ibikomoka ku musaruro, uburyo bugezweho bwo kuhira n’ibindi.

 Sep 19, 2025 - 14:10