
Abanyarwanda barasabwa kumenya amabwiriza agenga amatora
Apr 30, 2024 - 08:55
Mu gihe abanyarwanda barimo kwitegura amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite ateganijwe mu kwezi kwa karindwi, komisiyo y’igihugu y’amatora NEC irasaba abantu bose kujya bitwararika ku mabwiriza agenga amatora aba yarashyizweho.
kwamamaza
Komisiyo y’igihugu y’amatora NEC irasaba abanyarwanda kumenya amabwiriza agenga amatora muri buri kiciro, yaba amabwiriza areba abiyamamaza n’abandi banyarwanda muri rusange kugirango amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite ateganijwe mu kwezi kwa karindwi azagende neza.
Ibi bivugwa na Munyaneza Charles umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’amatora.
Ati "ubu hari igikorwa cya lisiti y'itora kuyivugurura ni ibikorwa by'abaturage, ejobundi tariki 5 z'ukwezi kwa 5 tuzabihagarika ibiri gukorerwa mu midugudu wenda hakomeze ibyo gukorera ku ikoranabuhanga, turasaba abaturage batari babikora kubikora gusa tumaze kubona ko abenshi babyitabiriye ariko bakeya basigaye bitabire mu midugudu yabo, abashaka kuba abakandida nabo bubahirize ibyo amategeko ateganya, abaturage muri ibyo byose bagomba kubyitwaramo neza bubahiriza amategeko".
Bamwe mu baturage bo bavuga ko abayobozi babasobanurira uburyo bakwitwara mu gihe amatora yegereje, ngo n’ibyo bagomba kuba bakwitwararika.
Umwe ati "ikigezweho n'ukwiyimura aho ugomba gutorera niba waratoreraga nka Nyamirambo ukaba watorera aho wimukiye bitakugoye".
Undi ati "badusobanuriye ko buri munyarwanda wese wujuje imyaka 18 agomba kwireba kuri lisiti y'itora ko ariho yaba atariho akajya kwikosoza bakamushyira muri sisiteme yo kuzatora nk'umunyarwanda, ibyo umuntu abujijwe ntabwo umuntu yemerewe gutora atujuje imyaka yo gutora".
Amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite ateganijwe kuba kuva tariki 14 Nyakanga ku banyarwanda bari mu mahanga na tariki 15 ku banyarwanda bari imbere mu gihugu. Komisiyo y'igihugu y’amatora igaragaza ko hazakoreshwa ingengo y’imari irenga miliyari 8, ariko mu gihe hari gukorwa amatora atandukanye yari kuzatwara miliyari hafi 13Frw.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


