
Abanyarwanda bakwiye kurushaho kumenya indangagaciro z'Afurika
Jul 1, 2025 - 12:03
Abagize umuryango uharananira kwihuza no kwigenga kw’Abanyafurika (Pan African Movement) ishami ry’u Rwanda, bavuga ko bagiye kongera imbaraga mu gufasha Abanyarwanda kurushaho kumenya indangagaciro z’Afurika by’umwihariko urubyiruko kugirango barusheho kumenya no guharanira icyateza imbere u Rwanda na Afurika muri rusange.
kwamamaza
Bamwe mu bayobozi bashya batowe bagize inama nkuru y’ubuyobozi bw’umuryango uharanira kwihuza no kwigenga kw’Afurika, ishami ry’u Rwanda (PAM) bagizwe na komisiyo 21, bavuga ko kuri ubu bagiye kwibanda mu gufasha abanyarwanda kurushaho kumenya indangagaciro z’Afurika by’umwihariko abakiri bato bagakurana umuco w’Ubunyafurika.
Musoni Protais, Umuyobozi mukuru w’umuryango uharanira kwihuza no kwigenga kw’Afurika (Pan African Movement Rwanda), avuga hakwiye ubukangurambaga ndetse ko hari ibisubizo ku bibazo bikizitiye uyu muryango Abanyafurika ubwabo bakwiye kwishakamo.

Ati "abasesenguye basanze ibidutera ibibazo harimo ibibazo biturimo ubwacu, hari n'ibibazo duterwa n'abandi, ni ukuganisha uko twanesha ibidutera imbaraga nkeya mu rwego rwo kwihutisha gahunda ya Pan African movement ituganisha muri Afurika dushaka, izo mbaraga zishobora kuba imbaraga za muntu, zishobora kuba mu mikoranire yacu, zishobora kuba ari inzego zitandukanye mu myumvire mu mikorere n'imikoranire".
Dr. Mugenzi Patrice, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, avuga ko ari inshingano z’Abanyafurika guteza imbere Afurika mbere yuko bategereza iterambere rituruka hanze.

Ati "Abanyafurika bafite amateka akomeye, umuco wihariye n'ubushobozi bwo kwiyubakira ejo hazaza heza, nkuko abo hanze baza baje kugirango bavome mu bukungu bwacu, mbere yuko bavoma natwe tubanze tubukoreshe kugirango twiteze imbere".
Ibindi ubuyobozi bwa PAM buzibandaho mu gihe cy’imyaka 3, hari ukuba buri komisiyo izajya ikora ubushakashatsi mu bice ishinzwe haba mu buzima, imibereho, ubukungu, urubyiruko harebwa ibibazo bihari ndetse hagashakwa ibisubizo bigashyirwa no mu bikorwa.
Pan African Movement yashinzwe mu 1946, u Rwanda ruyinjiramo mu mwaka 2015.
Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


