
Abanyarwanda bahangayikishijwe n'impanuka zikomeje kugaragara hirya no hino mu mihanda
May 26, 2025 - 11:20
Hari abanyarwanda bahangayikishijwe n’impanuka zikomeje kugaragara mu mihanda yo mu bice binyuranye zirimo n'izihitana ubuzima bw’abantu benshi, bakavuga ko akenshi ziterwa n’uburangare bw’abatwara ibinyabiziga.
kwamamaza
Mu bihe bitandukanye, hirya no hino mu gihugu hagiye humvikana impanuka zo mu muhanda zitwara ubuzima bw’abantu abandi bagasigarana ubumuga, abaturage bavuga ko kugabanya izi mpanuka byashoboka, kuko ngo akenshi babona zituruka ku burangare bw’abatwara ibinyabiziga.
Umwe ati “hari igihe aba yibereye muri telephone cyangwa agatwara imodoka yanyweye n’akayoga, umutima we ntabwo uba uri hamwe, umuntu yaba ari kwigendera n’amaguru ugasanga baramugonze”.
Undi ati “mbona biterwa n’umunaniro, bigaterwa n’umuvuduko ndetse n’uburangare bw’abatwara rimwe na rimwe, hari igihe usanga akora buri munsi umunaniro ukaba mwinshi ibyo bikaba byamukururira impanuka kubera ibitotsi cyangwa uwo munaniro udasanzwe”.
Ibi birashimangira ibyagiye bigarukwaho na Polisi y’u Rwanda ishami ry’umutekano wo mu muhanda, ariko kandi SP Emmanuel Kayigi, umuvugizi w’iri shami agasaba abashoferi n’abakoresha babo gufata ingamba.
Ati “kugenda abantu bavugira kuri telephone , gutwara abantu banyweye ibisindisha cyane ko iyo urebye ubona impanuka nyinshi ziba mu mujyi wa Kigali ariko ziba ari impanuka zoroheje , wajya mu ntara kubera baba bagenda bagirango batanguranwe bakore amaturu menshi, iyo tuvuze abatwara bananiwe n’abamotari babamo kuko barara bakora, turabaganiriza ariko n’abayobozi b’amakompanyi turongera tukababwira ngo bajye batekereza ku buzima bw’abantu mbere yo gutekereza ku mafaranga”.
Imibare ya Polisi y’u Rwanda igaragaza ko muri 2024 habaye impanuka zo mu muhanda zisaga ibihumbi 9, mu gihe 600 zahitanye ubuzima bw’abantu 350, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko impanuka zo mu muhanda zikomeje kuza imbere mu bitwara ubuzima bw’abantu benshi ku isi.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


