
Nta bukwe turi gusoresha - RRA yashyize umucyo ku kibazo cy'imisoro kuri serivise z’ubukwe
Apr 16, 2025 - 07:30
Nyuma yuko hasakajwe inyandiko igaragaza ko hashyizweho imisoro kuri serivise z’ubukwe, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), cyahakanye aya makuru , kivuga ko nta musoro mushya washyizweho.
kwamamaza
Binyuze ku mbuga nkoranyambaga na bimwe mu bitangazamakuru, mu Rwanda hasakajwe inyandiko, bamwe basanishije no gutangira gusoresha zimwe muri serivisi zitangwa mu bukwe n’ibirori binyuranye nka dekorasiyo, gutanga ibiribwa n’ibindi.
Ibi byakuruye impaka mu banyarwanda bamwe bavuga ko iyi misoro idakwiye kuko hari n’abo ishobora kubangamira.
Umwe ati "bagiye gusoresha wa muntu wakoresheje ubukwe baba bamugoye kubona ibirongoranwa kuko biba bigoye, impungenge nuko abakobwa bagiye kugumirwa, ubu byari ibibazo none nihiyongeraho ibyo kubaza umusoro w'umuntu wagiye kubyina cyangwa wagiye gukora dekorasiyo biraba bibaye byinshi, icyifuzo cyanjye numva umusoro atari ngombwa".
Undi ati "bishobora kugira ingaruka ku muntu ushaka gukora izo serivise, ashobora kuvuga ati ubushobozi bwari bukeya none ubwo hiyongereyeho n'imisoro nabireka nkigira mu murenge gusa ibindi nkabyihorera".
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imisoro n’amahoro kivuga ko nta musoro mushya washyizweho bityo ko abanyarwanda badakwiye kugira impungenge ku guhendwa n’izi serivisii.
Uwitonze Jean Paulin, komiseri w’ungirije ushinzwe serivise z’abasora n’itumunaho muri RRA ati "ririya ntabwo ari itangazo twatanze nk'ikigo cy'imisoro n'amahoro ahubwo ni amakuru yagiye hanze agera no ku bantu badasobanukiwe n'iby'icyiciro kirebwa n'iriya nkuru, umuntu wese ukora ibikorwa bibyara inyungu, haba ari serivise atanga cyangwa se ibintu acuruza aba agomba kwandikwa mu misoro mu gihe kitarenze iminsi 7 ahereye igihe ubucuruzi bwe butangiriye akaba agomba no gutanga inyemezabwishyu ya EBM".
Akomeza agira ati "nta kintu kigiye gusoreshwa mu buryo budasanzwe, icyo dusaba abantu ni ukwirinda gukabya ndetse n'ibihuha, hari abari kuvuga ngo turi gusoresha ubukwe, nta bukwe turi gusoresha".
Ifishi yagaragaye ni ikubiyemo amakuru atangwa ku batanga serivise zirebwa n’iyi misoro, barimo abakodesha amahema yo mu birori, abasangiza b’amagambo, abafotora, abakora imiteguro, abatanga ibiribwa n’abandi.
Angelique MUKESHIMANA / Isango Star
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


