
Abanyamategeko b’Abakirisitu bari kuganira ku bibazo byugarije ubutabera muri Africa
Aug 13, 2025 - 13:50
Abashinzwe ubutabera b’Abakirisitu barimo abunganira abantu mu mategeko, abashinjacyaha, abacamanza n’abandi baturutse mu bihugu 43 bya Afurika bateraniye i Kigali mu nama nyafurika igamije kunoza umwuga wabo hashingiwe ku ndangagaciro za gikirisitu.
kwamamaza
Iyi nama ngarukamwaka yitwa Advocates Africa Conference, iba buri myaka ibiri, iri kubera mu Rwanda ku nshuro yayo ya 16 guhera kuri uyu wa Gatatu, taliki 13 Kanama (08) 2025, ifite insanganyamatsiko igira iti “Turi impumuro nziza ya Kirisitu”.
Iyi nama ifatwa nk’umwanya ku banyamategeko wo kungurana ibitekerezo ku bibazo binyuranye bikigaragara mu rwego rw’ubutabera ndetse no gushaka ibisubizo birambye.
Biteganyijwe ko iziganirwaho bizibanda ku ngingo zirimo uburenganzira bwa muntu, ubutabera buboneye, uburenganzira bw’abagore n’abana, ndetse n’uruhare rw’amategeko mu iterambere rirambye.
Ni mugihe bamwe mu batuye uyu mugabane banenga imikorere ya bamwe mu bakora muri izi nzego, ahanini bashinja kubamo ruswa, bityo bikabangamira itangwa ry'ubutabera.







kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


