
Abanyamakuru bakoze inkuru ku ikoranabuhanga buhangano (Artificial intelligence) bahembwe
Mar 27, 2024 - 08:37
Kuri uyu wa kabiri abanyamakuru bakoze inkuru ku ikoranabuhanga buhangano (Artificial intelligence) bahawe ibihembo bashimirwa uruhare bagira mu guteza imbere iri koranabuhanga.
kwamamaza
Mu gihe ikoranabuhanga buhangano (Artificial intelligence) rikomeje gutera imbere mu Rwanda, mu bice byinshi nko mu buhinzi, ubuzima, uburezi, ubwikorezi n’ibindi, abanyamakuru bahawe amahugurwa kuri iri koranabuhanga bahabwa n’amahirwe yo gukora inkuru ziryerekeyeho, kuri ubu bamwe muri bo bakaba bahawe ibihembo ku nkuru nziza bakoze.
Ikigo cy’Abadage gishinzwe iterambere Giz ku bufatanye na UNESCO cyahuguye aba banyamakuru kivuga ko cyari kigamije kubaha ubumenyi kugirango nabo babugeze ku bantu babakurikira, kandi bakamenya ko ikoranabuhanga buhangano ritaje gutwara akazi abantu ahubwo rije koroshya gukora akazi nk’uko bivugwa na Kelia Mugenzi umujyanama muri Giz.
Ati "aya mahugurwa icyo yaragamije ni ukugirango tubashe no guhugura abanyamakuru aribo bambere arizo ntumwa ku baturage, inkuru nyinshi zivuga ko iri koranabuhanga rije kudutwara akazi kandi mubyukuri ije kudufasha kunoza akazi".

Minisiteri y’ikoranabuhanga no guhanga udushya MINICT ivuga ko iri koranabuhanga buhangano ari gahunda Leta yashyizeho mu kwihutisha ikoranabuhanga riteza imbere ibihugu mu bukungu bishingiye ku bumenyi, nkuko bigarukwaho na Muvunyi Victor ukora mu ishami ryo guhanga udushya n’ikoranabuhanga rishya.
Ati "kubera ko artificail intelligence hamwe n'izindi tekinoloji zigenda ziza zifite ubushobozi n'uburyo bwihariye mu guteza imbere ibihugu cyane cyane aho byakoze, nk'ibihugu byateye imbere ubona ko ubukungu bwabo bushingiye ku bumenyi, iri koranabuhanga rigenda ryerekana ko hari ibishoboka gukorwa".
Raporo ku bijyanye n’umurimo yashyizwe hanze n’ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu World economic forum umwaka ushize igaragaza ko hagati 2023 na 2027 ikoranabuhanga buhangano (artificail intelligence) rizaba rifite uruhare runini mu ikoranabuha ku mirimo ikorwa ku kigero cya 25.6%.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


