Abanyamahanga 3 biga muri UNILAK batawe muri yombi nyuma yo gukubita abamotari

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore batatu b’abanyamahanga biga muri Kaminuza ya UNILAK, bakekwaho gukubita no gukomeretsa abamotari babiri. Uru rugomo rwabereye mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro.

kwamamaza

Aba bafashwe ubu bafungiye kuri station ya Polisi ya Kicukiro, gusa Polisi y’u Rwanda ntiyagaragaje ibihugu bakomokamo. Icyakora yatangaje ko ikomeje gukorana n'izindi nzego kugira ko hakorwe ibiteganywa n'ammategeko.

Ni kenshi ababyarwanda bagiye bagaragaza ko bahohoterwa na bamwe mu banyamahanga, ahanini biganjemo abakuri urubyiruko, ndetse bamwe mu bibasirwa barimo abamotari cyangwa muri za resitora.

Byagiye bigaragazwa ko batega za moto ariko bagera aho bagiye, aho kwishyura abagateza urugomo. Ni cyo kimwe no muri za resitora n'utubari, kuko naho basaba ibyo basabye nabyo aho kwishyura bagateza urugomo.

Ubwo Polisi y'u Rwanda yatangazaga ko yataye muri yombi aba babyeshuri b'abanyamahanga yifashishije urukuta rwayo rwa X, benshi mu bakoresha uru rubuga bagaragaje imbamutima zabo. 

Benshi bahuriza ku kuba  bamwe mu banyamahanga bakunze kugira ikinyabupfura gike, bakitwara nk'abari hejuru y'amategeko, bagahohotera kenshi abandi baturarwanda. Bavuga ko bene abo banga kwisubiraho bajya basubizwa mu bihugu byabo.

Abo barimo uwitwa  Caleb A. Itama kuri X, wagize ati:"Rwose imico mibi bamwe mu banyamahanga, bafite mukomeze kudufasha kugirango icike. Utabishoboye, aho kubangamira umunyagihugu nubwo yasubizwa mu gihugu yaturutsemo. Ntabwo bafite discipline, banywera amatabi aho babonye hose...."

Icyakora mu mezi ashize, Polisi y'u Rwanda yatangaje ko hari abanyamahanga basubizwa iwabo kubera ibikorwa by'urugomo.

Gusa yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe igihe babonye ibikorwa nk’ibi. Yibukije kandi ko itagizera yihanganira  na gato ibikorwa by'ubugizi bwa nabi.

 Oct 21, 2025 - 09:03