“Abantu ntibakitwaze kwesa imihigo ngo bahutaze abaturage”: Habitegeko Francois/Iburengerazuba.

Ubuyobozi bw’intara y’Iburengerazuba buravuga ko ntawe ukwiye kwitwaza kwesa imihigo ngo akoreshe imbaraga ahutaze abaturage kugira ngo batange ubwizigame bwa Ejo heza. Ninyuma yaho urwego rushinzwe ubwiteganyirize mu rwanda (RSSB) rwashimiye uturere twitwaye neza mu gutanga ubu bwizigame mu mwaka w’2021-2022.

kwamamaza

Mu turere dutanu uru rwego ruvuga ko twitwaye neza harimo dutatu two mu ntara y’Iburengerazuba. Ubuyobozi bw’iyo ntara buvuga ko bukora uko bushoboye kugirango bukomeze kuba ku mwanya w’imbere, icyakora bukavuga ko bidakwiye gukoresha imbaraga z’umurengera ahubwo buri wese akwiye kugira uruhare mu guteganyiriza amasaziro ye.

 Uturere twa Nyamasheke, Rusizi na Rubavu ni two turere two mu ntara y’iburengerazuba twaje muri dutanu twabaye utwa mbere mu gihugu hose, muri gahunda y’ubwiteganyirize ya Ejo heza mu mihigo y’umwaka ushize w’2021-2022.

Akarere ka Nyamasheke niko kayoboye utundi muri iyo ntara mu kwesa umuhigo ku gipimo cya 168%, ndetse kari ku mwanya wa Kabiri mu gihugu. Mukamasabo Appolonie; Uyobora aka karere, avuga ko bikiri urugendo kugira ngo abaturage bose bajye muri iyi gahunda.

Yagize:“Bisaba urugendo kugira ngo abaturage bose binjiremo. Ubu tumaze kugira n’urubyiruko binjiramo rusaga 29% rumaze kwinjira muri gahunda ya Ejo heza. Mu by’ukuri ni urugendo no kwigisha kugira ko umuturage wese yumve ko  gahunda y’Ejo heza ari amasaziro meza.”

 Hari abavuga ko bakoresha imbaragakugira ngo bese imihigo, ariko Habitegeko François; umuyobozi w’intara y’iburengerazuba  yihanangirije abakoresha imbaraga z’umurengera bitwaje kwesa imihigo, avuga ko ahubwo hagomba kubaho kwigisha umuturage ibyiza by’iyo gahunda akayijyamo ku bushake bwe.

 Ati: “Abantu ntibakitwaze kwesa imihigo ngo bahutaze abaturage. Ejo heza ni gahunda umuntu ajyamo ajyamo ku bushake ariko murabizi ko ari gahunda yashyizweho na Nyakubahwa [Perezida Kagame] bivuze ngo ni gahunda nziza kandi abaturage barabyumvishe. Rero nta mpamvu yo gukoresha agatuza n’ibizigira kugira ngo abantu bayijyemo, ahubwo iyo wabasobanuriye neza, ukababwira inyungu zirimo ndetse n’abandi baturage bagenzi babo bakagenda babereka. Ejo heza ntabwo ari iy’igihe abantu bazaba bashaje ahubwo harimo izindi nyungu uyu munsi kandi zigenda zibageraho.”

 Dr.Hitimana Regis; ushinzwe ibigenerwa guhabwa abanyamuryango mu rwego rushinzwe ubwiteganyirize RSSB, avuga ko ibyo bituma n’abandi bashyiramo imbaraga mu kwigisha abandi no guhindura imyumvire.

 Yagize ati:“Twahembye uturere dutanu twa mbere ariko turi mu ntara ebyiri, iy’Iburengerazuba n’Amajyaruguru. Icyo dukangurira izindi ni ugukomeza gushyiraho imbaraga mu kwigisha no guhindura imyumvire kugira ngo rwese tugere ku ntego, abaturarwanda bose batange Ejo heza.”

 Ejo heza ni gahunda ya leta igamije gufasha abanyarwanda n’abanyamahanga batuye mu Rwanda kwizigamira by’igihe kirekire bityo bikazafasha kubona ubwizigame bw’izabukuru mu gihe bazaba bageze mu zabukuru. Iyi gahunda yashyizweho n’itegeko no 29/2017 ryo kuwa 29 /6/2017

Mu ngengo y’imari y’umwaka ushize intara y’iburengerazuba yari iyoboye izindi ku kigero cy’ 134% mu gutanga umusanzu.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/5LWb6IuputM" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

@ Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Oct 20, 2022 - 13:21