Bamwe mu baranguza , abarangura n’abaguzi bavuga ko ibiciro bikomeje kuzamuka

Mu gihe Minisiteri y’imari n’igenamigambi ivuga ko ibiciro by'ibicuruzwa bimwe na bimwe ku isoko ryo mu Rwanda byagabanutse ,bamwe mu baranguza ,abarangura n’abaguzi bavuga ko ibiciro bikomeje kuzamuka by’ibiribwa birimo umuceri ibishyimbo n’ibindi ,ahubwo bifuza ko Leta yabafasha bikagabanuka.

kwamamaza

Ubwo yari mu nteko ishinga amategeko agaragaza ibikubiye mu mushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2022-2023, Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yagaragaje ko ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko bigenda bimanuka.

Yagize ati "impuzandengo y'izamuka ry'ibiciro ku masoko hagati y'ukwezi kwa Mutarama n'Ukuboza 2022 yari ku gipimo cya 13,9% , icyakora ibimenyetso bigaragaza ko ibiciro bitangiye kugabanuka ku masoko yacu, byatangiye kugaragara guhera mu mpera za 2022 aho ibicuruzwa bimwe nk'umuceri, ibishyimbo inyanya amavuta yo guteka byatangiye kumanuka, twizeye ko iki gihembwe cy'ihinga nacyo kizagira uruhare mu kugabanya ibiciro ku masoko by'ibiribwa".     

Icyakora abaturage bo bakomeza kugaragaza ko ibicuruzwa bigihenze ku masoko,kuko aho kumanuka bizamuka ngo keretse amavuta yo guteka niyo yagabanutse.

Umwe yagize ati "ugereranyije kuri iki gihe ibintu byose birahenze, icyakora amavuta yo yaragabanutse"

Si abaturage gusa kuko n’abarangura ibicuruzwa bavuga ko bakibirangura ku giciro cyo hejuru.

Umwe yagize ati "ibiciro biracyari kwa kundi niyo usanze hari icyagabanutse ni 500 ariko nk'imiceri yo iracyazamuka, ibintu byabaye bigabanutseho ni nka mavuta ariko nayo ntabwo ari amafaranga menshi yagabanutseho".   

Abaranguza na bo bavuga ko ibiciro bigihanitse ku buryo ku isoko bitifashe neza ku bo babiha.

Abaturage bavuga ko mu gihe iki kibazo cy'izamuka ry’ibiciro gikomeza kuzamuka Leta yashaka umuti urambye haba mu kuhira imyaka bikaba mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere .

Icyakora Minisiteri y’imari n’igenamigambi yo yizeza ko mu gihembwe cy’ihinga gitaha ibiciro by’ibiribwa bizagabanuka kubera ko ingengo y’imari izashorwa mu kugeza inyongeramusaruro ku bahinzi n’ibindi bibunganira.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi Isango Star Kigali

 Feb 10, 2023 - 07:51