Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro basabwe gukora birinda impanuka.

Guverinoma y’u Rwanda irasaba abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kubikora kinyamwuga hirindwa impanuka zijya zigaragaramo. Ibi byagarutsweho ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, cyahuriranye n’umunsi wahariwe umucukuzi bw’amabuye ku isi.

kwamamaza

Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, abakora muri uru rwego mu Rwanda bagaragaje ko bishimira intambwe bagezeho bavuye mu bucukuzi bw’amabuye bwa gakondo b agakoresha ikoranabuhanga.

Ibi kandi byiyongera kuba U Rwanda rwashyizeho amashuri yigisha ubucukuzi bw’amabuye ku buryo habonetse ababikora kinyamwuga bavuye kubyiga.

Jean Malic KALIMA; Umuyobo w’ihuriro ry’abacukura amabuye y’agaciro mu Rwanda [Rwanda Mining Association], avuga ko ari umunsi w’ibyishimo kuko hari byinshi bagezeho.

Ati: “ Ibiciro byatubereye bibi ku isoko mpuzamahanga kuko murabizi ko atari twe dushyiraho ibiciro, ariko abacukuzi barakomeje. Tunakurikije n'ibibazo byose byagiye bibaho, ariko baragerageje."

" nkuko mubizi twari twiyemeje ko uyu mwaka dutanga imirimo irenze ibihumbi 60, ariko tukaba tugeze ku bihumbi 72 bw'abakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro."

"Twahoraga tuvuga ibijyanye n'ubumenyi buke, ubu tukaba dufite kaminuza isigaye isohora abana, ndetse tukaba dufite IPRC isigaye idusohorera abana bize, tukaba turi kugenda tubamenyereza umurimo."

Yamina KARITANYI; Umuyobozi w’ikigo gishinzwe mine, peteroli na gaze, yavuze ko ashimira sosiyete n’amakoperative yo mu Rwanda kuko bakoresha ikoranabuhanga bigatuma umusaruro wiyongera.

Ati: “ by'umwihariko ndagira ngo nshimire sosiyete na koperative z'abanyarwanda uruhare bigira mu bikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro. Ndetse no kugira uruhare mu mibereho myiza y'abaturiye ibikorwa by'ubucukuzi."

" ibi bigaragazwa n'uburyo mu gihembwe gishize, umusaruro wabo wageze ku kigero cya 76% by'umusaruro wose w'ubucukuzi mu gihugu. Ibi birashimishije."

Dr.Edouard NGIRENTE; Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, yavuze ko u Rwanda rwishimira umusaruro uva mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ariko asaba aba akora aka kazi gukora kinyamwuga hirindwa impanuka.

Ati: “ Guverinoma ikomeje gusaba abakora umwuga w'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro gukora kinyamwuga. Gukora kinyamwuga bisobanuye kubahiriza amategeko n'amabwiriza agenga uwo mwuga kugira ngo twirinde impanuka yose yawuturukamo. Ntabwo twishima iyo twumvise ko hari mining yagwiriye abantu kubera ikosa ry'ikiremwamuntu. Impanuka yabaho ariko iyo itewe nicyo twita ikosa ry'ikiremwamuntu biratubabaza kurushaho kuko tuvuga ko tywakabaye twirinze. Nicyo dusaba ko twakomereza"

Yanavuze ko leta izakomeza kubashigikira harimo no gukora ubushakashatsi hagamijwe guteza imbere n’abatuye aho ubucukuzi bukorerwa.

Ati:"Guverinoma izakomeza gukora igenzura, ntimuzatwikange nituza gukora iryo genzura ku iyubahirizwa ry'ayo mategeko kuko dushinzwe ubuzima bw'abanyarwanda."

Mu Rwanda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinjije amafaranga arenga milioni 852 z’amadorali ya Amerika muri uyu mwaka 2023, avuye kuri milioni 722 yari yinjiye mu 2022.

Mu Rwanda kandi habarirwa ubwoko butandukanye bw’amabuye y’agaciro arimo Gasegereti,Wolfram, Colta, Lithium, na Zahabu.

Nimugihe abantu barenga ibihumbi 72 bakora akazi mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.

@ Vestine UMURERWA/Isango Star-Kigali.

 Dec 5, 2023 - 12:53