Abakirisitu basaga ibihumbi 70 bahawe umukoro wo gukomera ku kwemera.

Abaturage basaga ibihumbi 70 bari bakereye kuwizihiza umunsi mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikiramaliya, i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, bagaragaza ko batahanye umukoro wo gukomera ku kwemera.

kwamamaza

Kur’uyu wa Kabiri ku ya 15 Kanama (08), Kuva mu Mujyi wa Huye ukanyura mu Matyazo kugera mu Karere ka Nyaruguru, aho wageraga wasangaga umuhanda wari wiganjemo abanyamaguru bavuye kuvoma amazi y’umugisha.

Ugiye kugera muri centre y’ubucuruzi i Kibeho, hari ubwinshi bw’imodoka zihagaze mu byerekezo byombi by’umuhanda iburyo n’ibumoso ahantu hareshya nka km 3 uvuye ku ngoro ya Bikiramaliaya.

Ibihumbi bisaga 70 by’abakiristu barimo abanyarwanda, abaturutse mu Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania, RDC, Gabon ndetse n’ahandi … bitabiriye igitambo cya misa cyayobowe na Musenyiriwa Diyosezi ya Gikongoro, Nyiricyubahiro Celestin HAKIZIMANA.

Bagaragaje ko ibikorwaremezo nk’umuhanda wa kaburimbo usigaye ubafasha kuhagera biboroheye, bityo batahana umukoro wo kurushaho gukomera ku kwemera.

Umwe yagize ati: “hose hose hari ibitaka kandi akenshi twazaga n’amaguru. Hano habaga ari icyondo bya hatari, n’uriya muhanda uturuka I Butare wari mubi cyane.”

Undi ati: “ubu turanezerewe cyane kur’uyu munsi w’umubyeyi wacu Bikiramaliya; Umwamikazi w’Ijuru n’isi, Umubyeyi, Nyina wa Jambo. Nabonye izuba ryikaraga, ibi ni ibitangaza bikunda kugaragara hano. Akenshi kuri Assumption ntabwo tujya dutaha nta kintu umubyeyi atweretse. Abakirisitu dutahanye umukoro wo gukomera ku kwemera, gukomeza gukunda Yesu cyane.”

Nyiricyubahiro Celestin MUSABYIMANA; Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro, yagaragaje ko kuri iyi nshuro ari bwo babonye imbaga y’abakiristu iruta iyo mu yindi minsi, bakagorana kubona amacumbi, ubwiherero ndetse n’ibindi….

Gusa avuga ko bari gubishakira umuti urambye. Ati: “abantu baje uyu munsi ni ubwa mbere twari tubabonye, bari benshi cyane batabona aho bikinga, aho barara, aho barya ndetse batabona naho bituma. Mu rwego rwo kwagura ingoro muri rusange kuba dushaka kwagura, ubwo nihaguka Kiliziya izaba irimo imyanya ibihumbi 10 twicaye, hanze hari imyanya ibihumbi 100. Buri rurimi rugira aho rusengera.”

Murwanashyaka Emmanuel; Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, avuga ko nta burangare abona bwabayeho kuba hari ibikibura I Kibeho, ahubwo biri gukorwa bijyanye n’ubwiyongere bw’abahakorera ingendo nyobokamama.

Yagize ati: “kuva ku wa gatanu, mu buryo bundi busanzwe [atari kur’uyu munsi w’amabonekerwa] kugeza ku wa mbere, haba hari abanyamahanga nibura 700, hakiyongeraho abanyarwanda bagera ku 1 200. Ni ukuvuga ngo muri weekend iyo ari yo yose hano tuba dufite abantu 2 000.”

“ Ninacyo rero ubona abantu bubaka, bakavuga bati reka dushake iby’ibanze abantu bakenera, nibura bashobore kubona ibiryo no kubona aho barara. Ndumva rero nta burangare burimo, ahubwo uyu munsi ni umukoro kugira ngo kugira ngo buri muntu wese wumva yashora imari mu bijyanye n’amaresitora , ninacyo dukangurira abantu kugira ngo baze bashoremo imari.

Diyosezi ya Gikongoro ivuga ko I Kibeho igiye kuhashyira umushinga mugari ukubiyemo ibikorwaremezo 21, birimo kiriziya nini ijyamo abantu 10 000 bicaye n’abandi 100,000 bari hanze. Ivuriro rigezweho, hotel, amacumbi n’ibindi…..bizaba biri ku buso busaga 10 ha.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Kibeho-Nyaruguru

 Aug 16, 2023 - 09:03