Gatsibo : Abatuye mu mudugudu wa Manishya barasaba amashanyarazi

Abatuye mu mudugudu wa Manishya mu murenge wa Gatsibo mu karere ka Gatsibo baterwa agahinda n’uko insinga z’amashanyarazi zibanyura hejuru ariko bakaba ntayo bafite, bityo bagasaba ko bayahabwa kugira ngo bareke kuba mu kizima ndetse baniteze imbere.

kwamamaza

Aba baturage batuye mu mudugudu wa Manishya umurenge wa Gatsibo mu karere ka Gatsibo, bavuga ko baterwa agahinda no kubona amapoto ndetse n’insinga z’amashanyarazi bibanyura hejuru ariko bakaba bibera mu kizima nta mashanyarazi bafite.

Bakomeza bavuga ko bakenera kwiteza imbere babicyesha amashanyarazi, bakazitirwa no kuba ntayo bafite. Aha niho bahera basaba ko bahabwa umuriro w’amashanyarazi kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Umwe yagize ati "mu mudugudu wacu nta matara arimo, tubona amapoto kandi tudacana, biratubabaza, iyo umuntu afite telephone agomba kwirukanka yabuze n'aho ayishyira ku muriro".     

Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Gatsibo Sibomana Saidi, avuga ko nk’ubuyobozi bazi ko aka karere kabo kari hasi mu mibare y’ingo zidafite amashanyarazi, ariko ko hari imishinga iri kuyakwirakwiza. Gusa akemeza ko ahasigaye naho hari icyizere cy’uko amashanyarazi azahagera mugihe cya vuba, ku buryo igipimo cy’ingo zifite amashanyarazi kizazamuka.

Ibarurara rusange ryo mu 2022, ryagaragaje ko ingo zifite amashanyarazi mu karere ka Gatsibo, zigera kuri 48%, bivuye ku ngo 17% zari ziwufite mu 2017.

Ni mu gihe hari imishinga iri gutanga amashanyarazi muri aka karere, ariko hakaba  hari umushinga mugari wa RUEAP uzakwirakwiza amashanyarazi mu mirenge 14 mu tugari 48, ku buryo hari icyizere ko n’abatuye mu mudugudu wa Manishya mu murenge wa Gatsibo azabageraho n'ayo mashanyarazi.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Gatsibo

 May 8, 2023 - 09:32