Akarere ka Nyagatare kagaragayeho amakosa yo kwishyura inshuro zirenze imwe rwiyemezamiro wari warahawe isoko

Ubwo Abadepite bagize komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu PAC bakiraga akarere ka Nyagatare ngo kisobanure mu ruhamwe amakosa kakoze agaragara muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta 2020/2021 bagaragaje ko aka karere kishyuye inshuro zirenze imwe rwiyemezamiro wari warahawe isoko rya miliyoni 11 z'mafaranga y'u Rwanda ryo kugemura inyongeramusaruro mu buhinzi .

kwamamaza

Amwe mu makosa y’imicungire mibi y’imari ya leta yakozwe n’akarere ka Nyagatere yanatumye kitaba PAC ngo kayisobanureho , yagaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta  muri raporo y’umwaka w’ingengo y’imari 2020/2021,hari nk’aho hari isoko kishyuye inyemeza bwishyu inshuro ebyeri amafaranga abarizwa mu ma miliyoni nk’uko abadepite bagize PAC babigaragaje.

Rwiyemezamirimo wari wahawe isoko ryo kugemura inyongeramusaruro mu karere ka Nyagatare niho umugenzuzi mukuru w’imari ya leta yakoze igenzura agasanga yarishyuwe kabiri. 

Hategekimana Fred umunyamabanga nshingwabikorwa  w'akarere ka Nyagatere yasobanuriye Abadepite bagize PAC impamvu yo kwishyura 2 uyu wari wahawe isoko.

Yagize ati yohereje fagitire turi muri guma mu rugo ariko acisha kuri email nyuma irishyurwa ariko za zindi yacishije kuri email arongera azizana mu ntoki mubyukuri habamo ikosa ryo kongera kwishyurwa. 

Icyakora Abadepite ntibanyuzwe ukuntu kwishyura byakorwa kabiri kandi mu bihe bitandukanye.Banibajije kandi impamvu akarere ka Nyagatare kagiseta ibirenge mu kugaruza aya mafaranga.

Hategekimana Fred umunyabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyagatare yongeye abwira Abadepite ko uyu bishyuye kabiri n’ubundi akarere kari gasanzwe kamurimo umwenda w'amafaranga arenga  aya kamwishyuye akaba ariho bakuye ubwishyu.

Yagize ati twari tumurimo miliyoni zigera muri 200 mu gusoza umwaka tugiye no kumwishyura icyo twakoze dukorana inyandiko tuyavanamo nyuma turangije tumwishyura asigaye.

Ubusanzwe akarere ka Nyagatare aya mafaranga kavugwaho kwishyura inshuro ebyiri ni miliyoni zigera kuri 11 z'amafaranga y'u Rwanda kishyuraga rwiyemezamirimo wari watsindiye isoko ryo gutanga inyongeramusaruro mu buhinzi bw'aka karere.

Inkuru ya Theoneste zigama Isango Star Kigali

 Sep 15, 2022 - 09:25