Abahinzi b'icyayi baracyahura n'imbogamizi mu buhinzi bwabo

Abahinzi b’icyayi mu Rwanda barishimira urwego icyayi cy’u Rwanda kigezeho mu ruhando mpuzamahanga ariko bakavuga ko hakiri imbogamizi zibugarije mu buhinzi bwabo zituma batagera ku musaruro bifuza. Muri izo mbogamizi harimo ihindagurika ry’ibihe.

kwamamaza

Icyayi cy’u Rwanda ni icya kabiri mu bihingwa u Rwanda rwoherezwa hanze kikaba gikurikira ikawa y’u Rwanda atari mu bwiza gusa ahubwo no mu bwinshi bw’ibyoherezwa.

Ibi abahinzi bacyo barabyishimira ariko abo mu Rwanda bitabiriye inama ya 6 ya Africa yiga ku buhinzi bw’icyayi bakavuga ko bagifite imbogamizi zibazitira kugera ku musaruro bifuza.

Umwe ati "imbogamizi iri mu bihinzi bw'icyayi ni ikibazo cy'ihindagurika ry'ibihe kuko usanga aribyo biri kugenda bitugiraho ingaruka bigatuma umusaruro ubasha kutazamuka uko bikwiye, muri uyu mwaka twagize igihe cy'izuba kirekire ndetse cyabanjirijwe n'imvura yaguye ari nyinshi, iyo imvura iguye ari nyinshi umusaruro hari ukuntu ugabunuka n'izuba iyo ribayeho igihe kirekire umusaruro ntabwo ubasha kuboneka neza, izo ni imbogamizi dufite tutabasha kugenzura ariko zitugiraho ingaruka".   

Rwigamba Eric, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi avuga ko imbogamizi abahinzi b’icyayi bagihura nazo Leta y’ u Rwanda izishoboka bari kureba icyo bazikoraho kugirango umusaruro w’icyayi ukomeze wiyongere.

Ati "imihindagurikire y'ikirere n'ibihe ni ikibazo kiri ku isi yose, ibirimo gukorwa na leta yacu ariko n'ibindi bihugu, ni ubushakashatsi bukorwa kugirango haboneke ibiti byo gutera bifite ubushobozi bwo guhangana n'izuba n'indwara n'ubukoko, ikindi ni ukureba uburyo nibyo biti babibungabunga neza mugihe wabiteye, hari ifumbire n'imiti bashyira mu butaka kuva uteye ibyo biti kugera ubuzima bwose bw'igiti bw'icyayi, ikindi ni ugutera ibiti bigabanya ubushyuhe bwinshi cyane, ni bimwe mu ngamba zifatwa".    

Mu nama yateraniye mu Rwanda yiga ku buhinzi bw’icyayi muri Africa hahembwe inganda 10 zahize izindi mu byiciro bitandukanye by’icyayi, mu zahembwe 10 iza mbere 6 zikaba ari izo mu Rwanda.

Inkuru ya Angeline Mukangenzi / Isango Star Kigali

 Oct 11, 2024 - 10:22