
Abahesha b'inkiko b'umwuga baranenga abanyamategeko bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi
Jun 30, 2025 - 09:36
Ubuyobozi bw'Urugaga rw'abahesha b'inkiko b'umwuga mu Rwanda buragaya imyitwarire ya bamwe mu banyamategeko bayitwaje mu mwaka w' 1994, bakagira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.
kwamamaza
Ibi babigarutseho mu cyumweru gishize nyuma yo gusura urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwo mu Mayaga ruherereye mu murenge wa Muyira ruruhukiyemo imibiri y'abatutsi isaga 90 000.
Abagize urur rugaga kandi basobanuriwe amateka ya jenoside yahakorewe, aho abatutsi bo mu byahoze ari amakomi ya Ntongwe, Muyira na Ntyazo bishwe bigizwe mo uruhare n'ubutegetsi bubi bw'icyo gihe, nk'uko Me. UWAMARIYA Charlotte warokokeye muri aka gace abisobanura.
Yagize ati:" Inaha Amayaga yaragizwe n'abatutsi benshi pe, babishe turi kumwe. Gusigara si impuhwe bangiriye impuhwe, ni ibitangaza by'Imana."

Bishimangirwa kandi na mugenzi we, Me GAHIRWA Emmanuel, nawe waharokokeye. Yavuze ko " Iwacu ni hano hakurya mu murenge wa Kibilizi. Abanjye nabo twabavanye aho twari twarabashyinguye, imibiri yabo tuyizana hano, niho umuryango wanjye uri."
Mu gufasha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi kwiyubaka, aba bahesha b'inkiko b'umwuga mu Rwanda, bashyize ibuye ry'ifatizo ku nzu bari kubakira Aloys MUDAHINYUKA warokotse jenoside yakorewe abatutsi utuye mu Kagari ka Migina, ndetse banamugenera ubufasha. Ni igikorwa abagize umuryango we bashima
Mudahinyuka yagize ati:"Byari bimbabaje cyane ku buryo n'igituti ureba cyarasenyutse, ariko ubu ndishimye cyane rwose. Navuze nti Imana ibahe umugisha kuko munkuye ahakomeye, ntari kuzabona icyo kuyisana."

Umwe mu bagize umuryango we, yunga mo ati:" Iyo imvura yagwaga twabaga dufite ubwoba ko yatugwa ho. Twafataga ibintu tukabyimura, tukarara muri sallon no mu cyumba kimwe nicyo kitavaga. Ubu rero byadushimishije cyane pe! Ntitwabona uko tubashimira uretse Imana yo mu ijuru yonyine."
Me NIYONKURU Jean Aime, uyobora urugaga rw'abahesha b'inkiko b'umwuga, avuga ko bahisemo kwibuka bafasha n’uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi.
Yagize ati:" Twaricaye turatekereza tuvuga ko byaba byiza twubakiye umwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi, utishoboye. Nibwo rero twarebye uyu musaza. Murabona ko iyi nzu arimo ni iy'ibiti kandi irashaje."

Anavuga ko ubundi abanyamategeko bakabaye bayakoresha bubaka igihugu, ariko hari abayakoresheje bagisenya.
Ati:" Aho kugira ngo ukoreshe amategeko wubaka igihugu, ukayakoresha wica abantu, abo bantu twarabagaye cyane. Muzi abitwa ba Mugesera barafunzwe; bitwa ko ari abanyamategeko...n'abandi birirwa basakuza ku maradiyo ...abo si abanyamategeko, ni ab'inda."
"Umunyamategeko nyawe ni uwubaka igihugu. Agakoresha ya mategeko ariko yubaka igihugu, nk'iki gikorwa mubona. Umuntu waje akicira uyu musaza wamwita umunyamategeko?!"

Karangwa Janvier; Umukozi ushinzwe imari n’Ubutegetsi mu Murenge wa Muyira, ashima iki gikorwa abahesha b’inkiko b’ummwuga bakoze. Yavuze ko ari ingirakamaro kuko kizamura imibereho myiza y'abaturage.
Ati:" Ni igikorwa ku rwego rw'Umurenge dufata nk'icy'indashyikirwa. Iyo tubonye rero abafatanyabikorwa bakaza nk'uku bakadukorera igikorwa kimeze gutya, ubona ko ari igikorwa cyiza cyane kandi gifitiye akamaro umuturage wacu. Iyo umuturage amaze gufata inyubako nk'iyi ahawe, tumushishilariza kuyifata neza. Ni ugukomeza kuyikurikirana."
Abari mu rugaga rw'abahesha b'inkiko b'umwuga mu Rwanda basaga 400, inzu bari kubakira uyu muturage igizwe n'ibyumba 3, ikagira igikoni, ubwiherero ndetse n'ubwogero. Ndetse biteganyijwe ko izuzura itwaye amafaranga y'u Rwanda asaga miliyoni 10.
RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star-Nyanza.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


