Abagore bakora mu mirimo yo munda y'isi barashimwa ku musaruro batanga

Kuri uyu wa 6 ubwo hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abagore, abagore bakora imirimo yo gucukura amabuye y’agaciro mu nda y’isi mu bice bitandukanye by’igihugu, baravuga ko uyu munsi usanze bamaze gukomera mu nshingano zaharirwaga abagabo kuburyo hari n’abagabo bazitinya.

kwamamaza

Mugihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w'abagore ku nshuro 50 mu Rwanda wizihizwa, hari abagore bo hirya no hino mu gihugu by’umwihariko bakorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu nda y’isi bavuga ko uyu munsi usanze bahagaze neza muri izo nshingano batinyaga bakaziharira abagabo gusa.

Umugore ku rutambi ruturitsa urutare, umugore ku mashini za katiripurari icamo kabiri umusozi, bose bishimiye aka kazi kandi rwose bakarimo ku bwinshi. Nubwo bimeze bityo ngo hari abagihangana n'imyumvire y'abo bashakanye batabashimira iyo mirimo ngo nubwo nabo bagera igihe bakanyurwa nayo.

Umwe ati "hari abagabo benshi batekereza ngo iyo umugore yatunze ifaranga arabasuzugura bigatuma bavuga bati nujya hariya ukagira amafaranga yawe bwite wigengaho uzahita udusuzugura bigatuma haba inzitizi".      

Muri mine ya Bashyamba icukurwamo amabuye y’agaciro na kompanyi ya GEMICO Ltd  iherere mu murenge wa Kigali mu karere ka Kicukiro, naho nuko abagore bariyuha akuya muri iyo mirimo bavuga ko bishimiye kandi bashingiyeho iterambere.

Kayigire Dominique ushinzwe ubwirizi muri iki kirombe, avuga ko imirimo y’amaboko y’abagore itanga umusaruro ugaragara kandi ko babikora nkuko abagabo babikora.

Ati "bitwara neza cyane, hari uwo dufitemo w'intangarugero imashini zikoreshwa n'abagabo b'ibigango nawe arayikoresha natwe ubwacu biradutangaza, hari n'abandi bakora indi mirimo y'imbaraga, abagore baritunyitse bagera kuri 232 bakora muri iyi mine, iyo hari abakozi baje gusaba akazi duhera ku bagore.    

Nsengumuremyi Donat, umukozi ushinzwe ishami ry’ubucukuzi mu kigo cy’igihugu gishinzwe Peteroli, Gaz na Mine, avuga ko bakomeje kongera ikoranabuhanga no gucukuza mu buryo butagira uwo buheza.

Ati "mu mboni zacu tubibona nka kimwe mu iterambere ry'ubucukuzi aho umuntu wese yibona muri ibi bikorwa kuko kera wabonaga ko ari ibikorwa by'abagabo kubera ibisaba ingufu".  

Uretse abagore bakomeye mu mirimo yari yarahariwe abagabo gusa mu myaka yo hambere nk'iyi isaba ingufu n’umwanya uhagije, hari n'abari munzego zinyuranye z’ubuyobozi iz'umutekano n'ahandi kandi aho umugore ahagaze uyu munsi atanga umusaruro ku musanzu wo kubaka umuryago no kubaka igihugu.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana Isango Star / Isango Star 

 Mar 8, 2025 - 10:36