Abagore bakora itangazamakuru barishimira amahugurwa bahabwa na WIN-INFRA Women in News

Kuri uyu wa Gatanu abagore bari mu ihuriro ry’abakora mu itangazamakuru Women in News bahawe amahugurwa abafasha kwongera ubumenyi mu kazi kabo ka buri munsi, harimo kumenya ikoranabuhanga rya Artificial Intelligence kudaheza mu itangazamakuru n’ibindi bitandukanye.

kwamamaza

Abagore bari muri women in news bagaragaje ko amahugurwa nk'aya bahabwa aba ari umwanya mwiza kuko guhora biga bibafasha kugira amakuru ku ikoranabuhanga rigezweho kudaheza n’ibindi bireba umunyamakuru w’umunyamwuga nkuko babivuga.

Umwe ati "bimwe mubyo nazirikanye harimo kudaheza mu kazi dukora ka buri munsi singendere ngo uyu ni umugabo cyangwa umugore, uyu kubera ko ari umugabo ngo arashoboye umugore ntabwo abishoboye, twagarutse cyane ku kintu cya Artificial Intelligence, mu buzima busanzwe nabikoreshaga ariko ntabwo nabikoreshaga cyane". 

Solange Ayanone umuyobozi wa WAN-INFRA Women in News mu Rwanda akaba n'umwe mu bahugura abanyamakuru yavuze ko abanyamakuru b’abagore mu Rwanda bamaze kugera kuri byinshi kandi bigenda bifasha gukemura ikibazo cy’umubare muto w’abagore bari mu itangazamakuru.

Ati "ikintu dufasha abagore bari mu mwuga w'itangazamakuru ni ukugirango dukemure ikibazo cy'ubuke bw'abagore babanyamakuru bari mu nzego zifata ibyemezo mu bitangazamakuru tunakemure ikibazo cy'uburyo abagore bari mu itangazamakuru badafatwa kimwe n'abagabo, ikindi dushaka gukemura ni ukugirango tubone ijwi ry'umugore ry'umvikana munyandiko, mubitangazamakuru bitandukanye".   

Susan Makore Umuyobozi muri WAN-INFRA women in news yavuze ko bahugura abanyamakuru kugirango babongerere ubushobozi kandi bumve ko umunyamakuru w’umugore ashoboye kandi agomba kugaragaza uruhare rwe.

Ati "Icyatuzanye cy’ingenzi ni ukugirango twongerere ubushobozi abanyamakuru, turabizi ko u Rwanda rugiye kujya mu matora, kimwe mubyo badusabye byari ukubafasha uburyo bakongera kwihugura ku byerekeranye no gukora inkuru z’amatora, ikindi ni uko ku twaganiriye ku buyobozi budaheza".

"U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’abagore bari mu nzego z’ubuyobozi niyo urebye muri Guverinoma harimo abagore, mu nteko ishinga amategeko harimo abagore n’ahandi henshi mu zindi nzego, ku bw’ibyo ndashishikariza abagore bakora itangazamakuru ko iki ari igihe cyabo kugirango nabo bagaragare mu bagore bari mu nzego zifata ibyemezo, no gukomeza gushishikariza abagore bafite ibitangazamakuru byabo gufasha abakobwa bashya bagenda baza mu itangazamakuru".

Kugeza ubu abakora umwuga w’itangazamkuru mu Rwanda 23% ni abagore, harimo abafite ibitangazmakuru byabo, abayobozi kandi imibare igenda izamuka ku bufatanye kubera ko Leta y’u Rwanda ishyigikiye uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore.

Ubushakashatsi bugaragaza ko 45% by’abagore bakora itangazamakuru bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho umugore 1 muri 3 ku isi ahura n’iri hohoterwa. Imibare y’urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC igaragaza ko mu banyamakuru bemewe 1144, muri bo 271 ni abagore, 873 ni abagabo.

Isango Vestine Umurerwa/ Isango Star Kagali

 Mar 24, 2024 - 19:56