Ababyeyi barasabwa korohereza abanyeshuli bari mu bizamini.

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda irasaba ababyeyi b’abana bari gukora ibi bizamini kuborohereza kugirango babashe kwitabira ibizamini ku gihe ndetse no kubafasha gusubiramo amasomo neza kugirango bazabashe kubitsinda. Ibi byagarutsweho ku wa mbere, ku ya 17 Nyakanga (07) 2023, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ibizamini bisoza amashuli abanza.

kwamamaza

Ibizamini bisoza amashuli abanza hirya no hino mu gihugu yatangiye ku wa 17 Nyakanga (07) bisozwe ku ya 19 Nyakanga (07) 2023.  Ku rwego rw’igihugu, ibi bizamini byatangirijwe Iburasirazuba, mu karere ka Bugesera ku rwunge rw’amashuli rwa Kamabuye [GS Kamabuye] ndetse na n’urwunge rw’amashuli rwa Camp Kigali [GS Camp Kigali] riherereye mu murenge wa Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali.

Aha itsinda ry’abayobozi batandukanye mu nzego z’ibanze, abakozi ba minisiteri y’uburezi hamwe n’ab’ Ikigo cy'igihugu gishinzwe ibizamini n'ubugenzuzi bw'amashuri (NESA), bahumurije abagiye gukora ibizamini ndetse banabifuriza intsinzi.

Ubwo byatangiraga, Pudence RUBINGISA; Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, yagize ati: “ uyu munsi [ ku wa mbere]dutangije ibizamini by’abana basoza amashuli abana, bariteguye …imyiteguro yo barayikoze ndetse n’ababafasha gusubiramo ibizamini. Twaje kugira ngo tubitangize ndetse tubifurize amahirwe masa.”

Mme  IRERE Claudette; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n'Ubumenyi Ngiro,  yasabye ababyeyi b’aba bana kubafasha bakirinda ko bakererwa.

Yagize ati: “ku munsi wa mbere, abanyeshuli bakunda gukererwa, rimwe na rimwe baba bagiye ku mashuli badasanzwe bajya gukoreraho, bigiraho, baturuka kure cyangwa se igihugu, bimwe bisanzwe. Indi minsi ikurikiraho ntabwo bikunze kubaho…kandi noneho turakangurira ababyeyi kwibutsa abana kuzinduka, bakaryama kare bakaruhuka. Iyo baryamye kare bakaruhuka bituma bazinduka bakaza nta gihunga, bakagera ku ishuli kare maze bagakora ikizamini ku masaha.”

Yanakebuye abayobozi b’ibigo by’amashuli bashobora kwiba ibizamini kugira ngo bakopeze abanyeshuri babo, ati: “kucyiba ni ikosa kandi rihanirwa. Aba-directeur rero biragayitse kuba uri umuyobozi ari nawe ureberera abandi hanyuma akaba ari wowe ukora amakosa nkayo. (...) nibabireke kandi batanabiretse abazafatwa bazahabwa ibihano nkuko amategeko abigena.”

Hashize imyaka 3 ibizamini bya leta bitegurwa na NESA.  Kamili kanamugire;  umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ibizamini muri icyo kigo avuga ko  hari impinduka zimaze kugerwaho.

Ati: “mu myaka 3 tumaze, tumaze kuvugurura ibintu byinshi. Kimwe navuga gikomeye ni ikoranabuhanga, ubu abanyeshuli bose tuba twarabanditse ku ikoranabuhanga. Buri mwaka tugenda tubivugurura ku buryo bworoshya imibare. Nk’urugero: dushobora kuba dufite imibare y’abanyeshuli bose bakoze ibizamini kandi tukanakurikirana mu buryo bw’ikoranabuhanga imikorere y’ikizamini. Ni ukuvuga ngo umunyeshuli wasibye, ntabyo kwirirwa tubaza kuko tuba tubibona muri system.”

Imibare ya Minisiteri y’uburezi yerekana ko Mu gihugu hose abanyeshuli barenga  202 000  babarizwa mu mashuli agera ku 3 600 nibo bakoze ibizamini bisoza umwaka wa gatandatu w’amashuli abanaza.

@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.

 Jul 18, 2023 - 06:42