Ababaswe n’ibiyobyabwenge bagorwa no kubona ubuvuzi kuko buhenze cyane

Kuri uyu wa mbere mu Rwanda hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 10 bwo kurwanya ibiyobyabwenge hitegurwa umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ibiyobyabwenge wizihizwa buri taliki ya 26 Kamena buri mwaka. Ni iminsi izibanda ku kwigisha ububi bw’ibiyobyabwenge kuko uwabaswe nabyo nubwo ashobora kuvurwa agakira ariko benshi bagorwa no kubona ubuvuzi bwabyo kuko buhenze cyane.

kwamamaza

ACP Boniface Rutikanga, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagarutse ku ishusho y’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’imibare y’abamaze kubifatirwamo kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025.

Ati “muri uyu mwaka wa 2025 guhera mu kwa mbere kugera ku itariki 15 z’ukwezi kwa 6, twagize ibirego 2073 z’ibiyobyabwenge byafatiwemo abantu bagera kuri 683, harimo ababicuruza, ababyikorera ndetse na bamwe babikoresha, muri abo 210 bashyikirijwe ubutabera abasigaye bo ni urubyiruko rw’abana bato cyangwa abo ubutebera bubona ko bakwiriye kujya kugororwa, kwigishwa no kugirango bahabwe andi mahirwe yo kuba bakwikosora bakagaruka muri sosiyete”.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) Fred Mufulukye, asanga leta y’ u Rwanda yarakoze amahitamo meza yo kugorora ababaswe n’ibiyobyabwenge cyane ko abenshi aba ari n’urubyiruko.

Ati “mu bantu dufite mu bigo gororamuco uko ari 4, dufite abagera mu bihumbi 6215 bose babaye imbata z’ibiyobyabwenge bitandukanye, turashima ubudasa bw’imiyoberere y’igihugu cyacu bwasanze ko ruriya rubyiruko ruba rwabaye imbata rukwiye kuba rwafashwa, icyakora abagurisha bo ntabwo tubafasha bajya mu nzego z’ubutabera”.  

Nubwo hari abagororwa bagasubira ku murongo hari abandi banakenera ubuvuzi bwihariye gusa siko bose babubona kuko buhenze cyane, Dynamo Ndacyayisenga, umuyobozi wa Kigali Referral Mental Health Center, ikigo cyita ku ndwara zo mu mutwe yasobanuye impamvu y’uku guhenda.

Ati “ubuvuzi bwabyo burahenze, ingaruka zigera ku muntu wakoresheje ibiyobyabwenge usanga kujya kumuvura ntabwo bituruka ku kumubuza kuba yanywa ibiyobyabwenge ahubwo dutangira tureba ingaruka zindi byamusigiye harimo n’uburwayi bwo mu mutwe, harimo no kureba ibyo bibazo bijyanye n’imirere, ikindi bimara igihe kirekire, umuntu ashobora kuza mu bitaro akamara amezi 3 arya, anywa, aryama ni ibintu biba bigoye”.  

Uwabaswe n’ibiyobyabwenge kandi ingingo zose z’umubiri nazo zibigenderamo nkuko Dr. Gishoma Darius, umuyobozi w’ishami ryita ku buzima bwo mu mutwe mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) abisobanura akanatanga inama yo kubireka burundu.

Ati “nta rugingo na rumwe rw’umuntu rutagirwaho ingaruka uhereye ku bwonko, ku mwijima, mu gifu, umutima ibyo byose bigira ingaruka , ubutumwa bw’ibanze tugarukaho ni ukwirinda”.

Taliki ya 26 Kamena buri mwaka nibwo u Rwanda rwifatanya n’isi yose ku munsi wahariwe ku rwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kuri uyu wa mbere akaba aribwo hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 10 bufite insanganyamatsiko igira iti ” Kwirinda no kuvuza ababaswe n'ibiyobyabwenge ni inshingano ya buri wese".

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Jun 17, 2025 - 10:37