PAC ntiyumva neza ibigendanye n'imicungire mibi y'imari iri mu kigega cyo gusana imihanda

Mugihe Leta y’u Rwanda ishora menshi mu bikorwaremezo by’imihanda, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere uru rwego, Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta mu nzego n’ibigo byose (PAC), bagaragaza ko ari ikibazo gikomeye kubona ikigega cya Leta gishinzwe gusana imihanda, Road Maintenance Fund (RMF)), imari cyagombaga gushora mu nshingano cyashyiriweho icunzwe nabi.

kwamamaza

Ubwo Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda umutwe w'Abadepite (PAC) yabarizaga mu ruhame ikigega cyashyiriweho gusana imihanda Road Maintenance Fund ku makosa mu micungire y’imari n’umutungo byagaragaye muri raporo y’ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2022.

Aba badepite babajije ku kibazo cy’imihanda iki kigega cyatunganyije ndetse kikishyura akayabo k'amafaranga y'u Rwanda igahita yangirika itaranatahwa ngo imurikirwe abaturage.

Mu kwiregura Mathias Sibomana Umuyobozi mukuru w’iki kigega, yifashishije urugero avuga ko hari aho abaturage babyangiza.

Ati "ikibazo cyabayeho ni biriya biti biba bishinze ku mihanda, abaturage barabishinguye bajya kubicana".  

Ibi ntibyanyuze Depite Muhakwa Valens Perezida w'iyi Komisiyo ndetse na Germaine Mukabalisa, bavuga ko uku ari ugushaka kwikuraho amakosa agaragara bayegeka kuri rubanda.

Muhakwa Valens ati "tuvuge ngo abaturage nibo bangirije umuhanda?"

Germaine Mukabalisa nawe ati "turi mukuri kugirango ibintu bikemuke, twajya dutera intambwe, ariko iyo atangiye kuvuga ngo abaturage nibo bibye ibintu byo ku muhanda, nagende atwereka ukuntu abaturage bacukuye muri uyu muhanda, natwereke ukuntu aribo bashinguye ibi byuma bishinze ku muhanda, natwereke ukuntu n'iki kiraro kitubatswe ari uruhare rw'abaturage kuko inshingano zivuye ku karere zigiye ku muturage".   

Abadepite kandi babajije Bwana Sibomana Mathias ukuntu batanze isoko rya miliyoni zisaga 110 nta busobanuro ku ngano y’imirimo izakorwa.

Yasubije agira ati "inama muduhaye niyo kutwungura ibitekerezo y'uko byagombaga kugenda turumva aribyo, naryo ni ikosa ryakozwe turabisabira imbabazi".  

Ibyo yasubije ntibyanyuze amatwi ya Depite Bakundufite Christine, utumva ukuntu aha icyagasabwe ari imbabazi gusa.

Yagize ati "ibintu byo gusaba imbabazi cyane ku mafaranga yagiye wenda batari kutubwira uburyo yagiye cyangwa ari make cyangwa ari menshi, imbabazi gusa ntabwo njye ndi kunyurwa".    

Ni muri gahunda ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by'igihugu PAC igira buri mwaka yo kubariza mu ruhame inzego n’ibigo byagaragayemo amakosa mu micungire y’imari n’umutungo by'igihugu muri raporo y’ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta y’umwaka wa 2021/2022.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

.

 Sep 8, 2023 - 13:58