Uturere duhana imbibi n'ibindi bihugu turasabwa kuba maso, umuco wa ruswa utambuka imipaka.

Mu karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazu, hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa. Uyu munsi witabiriwe n’abarimo ; Dr. Emmanuel Ugirashebuja Minisitiri w'Ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Leta , Nirere Madeleine, Umuvunyi mukuru, Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba n’abandi.

kwamamaza

Umuvunyi mukuru, Nirere Madeleine yasabye abayobozi n'abayoborwa kugira uruhare mu ku rwanya ruswa kugira ngo bategure inyangamugayo z'ahazaza.

Abatuye mu karere ka Rubavu, bavuga ko nubwo hari ibiri guhinduka ariko hari hamwe na hamwe bakenera serivise bagisabwa ruswa.

Kuri uyu wa Kabiri, umunsi mpuzamahanga wo ku rwanya ruswa wizihirijwe mu karere ka Rubavu, usanze mu Rwanda abaturage batishimira serivise bahabwa ku cyigero 76% hagendewe ku bushakashatsi bw'ikigo cy'iguhugu cy'imiyoborere RGB.

Nirere Madeleine, Umuvunyi mukuru asanga ari imbogamizi ikomeye mu iterambere ry'igihugu agasaba abayobozi n'abayoborwa guhagurukira kurwanya ruswa.

Minisitiri w'ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Leta Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko leta y'u Rwanda itazihanganira ruswa kandi ko izakora ibishoboka byose ngo aho yageze irandurwe.

Abahanga bagaragaza ko inkomoko ya ruswa hagendewe ku nyito yakomotse mu bihugu by’amahanga birimo Uburusiya.

Uyu munsi wizihijwe none hirya no hino mu Rwanda, kurwego rw'igihugu ukaba wizihirijwe mu karere ka Rubavu.

Uturere duhana imbibi n'ibindi bihugu n'aka karere ka Rubavu karimo, turasabwa kuba maso ngo umuco wa ruswa utambuka imipaka kuko imunga igihugu.

Inkuru ya Emmanuel BIZIMANA / Isango Star I RUBAVU

 Dec 9, 2025 - 12:26