Abagize komisiyo ishinzwe abakozi muri Nigeria bari mu ruzinduko mu Rwanda

Kuri uyu wa mbere inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yakiriye itsinda ry’abayobozi bo muri Nigeria aho bavuga ko bari muruzinduko mu Rwanda, mu rwego rwo kurwigiraho byinshi bitandukanye ndetse no gusangizanya ubumenyi cyane cyane ubushingiye ku miyoborere.

kwamamaza

Abarimo Abasenateri, n’abandi bayobozi bagize komisiyo ishinzwe ibirebana n’imicungire y’abakozi muri Guverinoma ya Nigeria barenga 10 bari muruzinduko mu Rwanda, aho kuri uyu wa mbere bakiriwe mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Hon. Uwamariya Odette Perezidente wa komisiyo ishinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mutwe w’Abadepite ati "baje kwigira ku Rwanda nk'igihugu gisanzwe gifite imibanire myiza n'igihugu cyacu ndetse n'inteko zacu zikorana, basobanuye ko ibyo bifuza ari ukumenya imikorere y'inteko ishinga amategeko y'u Rwanda ndetse bafite n'umwanya wo kuzaganira ku bijyanye n'imicungire y'abakozi, twababwiye uko dukora haba mu mutwe w'abadepite no muri Sena bishimiye ko igihugu cyacu cyateye imbere kandi ndakeka natwe ko hari ibyo dushobora kubigiraho".  

Ni uruzinduko abo bishimiye bakavuga ko hari byinshi bazigiramo ndetse bakazabishyira mu bikorwa iwabo nkuko Motunrayo Akintomide uhagarariye iri tsinda yabigarutseho.

Ati "Ubu ndabyumva neza ko uburinganire n’ubwuzuzanye ari ingenzi dushingiye ku kuntu abagore hano bashyirwa mu myanya ifata ibyemezo nk’urugero muri politike, mu myanya itandukanye ni ingirakamaro, ako ngako turakajyanye".

Yakomeje agira ati "Si ibyo gusa kuko no muri Guverinoma ya hano hari ubwiganze bw’abagore ibintu muri Nigeria tudafite, rero ni ukubijyaho inama natwe muri Guverinoma ya Nigeria".

Ni uruzinduko ruzaba rukubiyemo gusura ibice bitandukanye birimo Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo ndetse na komisiyo y’abakozi ba Leta.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Nov 7, 2023 - 13:41