Ururimi rw’ikinyarwanda rukoreshwa nabi ahahurira abantu benshi

Mu gihe u Rwanda ruri kwifatanya n’isi mu kwizihiza umunsi wahariwe ururimi kavukire, hari abanyarwanda bagaragaza ko Ikinyarwanda kidahabwa agaciro gikwiye kuburyo hari aho usanga ibyapa byanditse mu ndimi z’amahanga nyamara zishobora kuzitira abatazizi kugera kuri serivisi bahakeneye.

kwamamaza

Mu gihe u Rwanda rwimakaje kunoza imitangire ya serivise haba mu nzego za leta iz’abikorera n’izindi zose, kugeza ubu hari Abanyarwanda bagaragaza ko batungurwa no kujya gushaka serivise bakazitirwa n’indimi ziri ku byapa bibayobora, ibishobora kubazitira kukugera kuri serivise inoze ndetse bikabangamira n’imikoreshereze y’ururimi rw’icyinyarwanda nyamara ari ingobyi y’uturango tw’umuco.

Mujawamariya Claudette ati "abanyarwanda bajya gusaba serivise ahantu runaka yagera no kucyapa ugasanga hiyandikiyeho nk'Icyongereza, Igifaransa cyangwa Igiswahili kandi akenshi Abanyarwanda ntabwo abenshi baba bazi izo ndimi, bakagombye kujya bandika ikinyarwanda". 

Manishimwe Jeanne nawe ati "abantu bakora inyandiko zijya ku karubanda bajya babisabira uburenganzira kugirango inteko y'Umuco ibanze ibyigeho inabisuzume irebe niba biri mu nyungu z'abanyarwanda mu gihe kirekire".

Ubushakashatsi bw’inteko y’Umuco buheruka ku iturana ry’indimi mu murwa mukuru w’u Rwanda Kigali, bwagaragaje ko ikinyarwanda gikoreshwa nabi ugereranyije n’izindi ndimi 3 zemewe mu Rwanda, ibyo Theogene Musabeyezu, ukora mu ishami ry’ubushakashatsi ku rurimi rw’Ikinyarwanda aheraho avuga ko hari igikwiye gukorwa.

Ati "aho twakoze ubushakashatsi twasanze umutu arebye ikinyarwanda cyonyine cyane cyane mu byanditse aho twakoreye ubushakashatsi ni 15% wagikubira hamwe n'izindi ndimi ugasanga kiri ku rwego rwa 48% mu ikoreshwa ryacyo ahanditse ku byapa cyangwa kuyandi matangazo twagiye tureba". 

Intebe y'Inteko Amb. Robert Masozera, avuga ko kugeza ubu koko iki ari ikibazo gikeneye guhagurukirwa binyuze mu ubufatanye bwa buri umwe.

Ati "serivise zitangwa ntabwo zitangwa mu rurimi abanyarwanda bisanzura kandi ubundi ntabwo ariko byagakwiye kugenda, ubu bushakashatsi bwabaye nk'intabaza bugaragaza ngo hakorwa iki, hafatwa izihe ngamba, harimo ibyagiye byifuzwa n'abanyarwanda babajijwe, harateganywa gushyirwaho amabwiriza agenga imikoreshereze y'indimi n'uburyo ikinyarwanda cyashyirwa ku isonga mu mikoreshereze y'ururimi".     

Ni mu gihe buri mwaka tariki ya 21 Gashyantare hazirikanwa umunsi mpuzamahanga wahariwe Ururimi kavukire, umunsi kuri iyi nshuro u Rwanda ruzizihiza tariki ya 28 uku kwezi ku nsanganyamatsiko igira iti "Tumenye ikinyarwanda, ururimi rwacu ruduhuza".

Mu rwego rwo kwitegura uyu munsi, kuri uyu wa Gatatu inteko y’Umuco yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’abo mu nzego zinyuranye baganira ku gukungahaza ururimi rw’ikinyarwanda.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Feb 22, 2024 - 08:34