Hari abakora ubuhinzi n'ubworozi bavuga ko babangamiwe n’imyubakire igenda yototera aho bahinga

Bamwe mu bahinzi borozi bavuga ko babangamiwe n’imyubakire igenda yototera aho bahinga, aba bavuga ko hari ubutaka babona buberanye n’ubuhinzi bugenda buturwaho umunsi ku munsi, bikagira uruhare mu igabanuka ry’umusaruro.

kwamamaza

Mu gihe leta y’u Rwanda ifite intego yo kuzamura icyiciro cy’ubuhinzi n’ubworozi, Karangwa Innocent, Umuyobozi w’umuryango uteri uwa Leta uharanira iterambere ry’abaturage INADES, avuga ko mu bushakashatsi basanze mu buhinzi n’ubworozi bwo mu Rwanda hakirimo inzitizi, urugero ni imiturire igenda y’imura ubuhinzi.

Yagize ati icyo twabonye nuko uburyo imiturire igenda ikorwa turimo dusanga hari ukuntu bigenda bigira ingaruka ku butaka buhingwa bikaba bitera impungenge ko ejo ejobundi abanyarwanda dushobora kugira ikibazo cy'ibidutunga.

Ni ikibazo bamwe mu bahinzi bavuga ko giteye impungenge ndetse ngo bo ku bwabo ntacyo kugikoraho bafite usibye kubyakira bagashakira inzira mu kongera umusaruro.

Sentege Norbert, Umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda RAB, ishami rya Rubirizi, avuga ko ingamba zihari, ariko ngo gukoresha neza ubutaka icyo bwagenewe ku gishushanyo mbonera byafasha.

Yagize ati byombi birakwiye kuko kugeza ubungubu ubutaka buhari bugenewe ubuhinzi tubukoresheje neza ntakibazo icyangombwa nuko tuzamura umusaruro tukawukuba akarenze ako warugenewe,  nzi neza yuko iyi politike nayo ni politike nziza, kuko iyo urebye igihugu cyacu, iyo urebye mu mijyi yacu hari ahashobora kubakwa amazu magufi, hari nahashobora kubakwa amazu maremare, ibyo byose tubikoresheje neza nta kibazo cyaba kirimo.   

Nyamara n’ubwo hari ubuso bwahingwaga bugenda bugabanywa n’imiturire, Leta y’u Rwanda ifite intego yo kongera umusaruro Abanyarwanda bakihaza mu biribwa binyuze mu ngamba zirimo kongera ubuso bw’ubutaka buhingwaho bukava kuri hegitari ibihumbi 635 bwariho mu 2017, bukagera kuri hegitari ibihumbi 980 mu 2024.

Kuba hari igice cyakorerwagaho ubuhinzi n’ubworozi kiri kwimurwa n’imiturire ni ibisaba uruhare rw’inzego bireba mu gufata ingamba kugira ngo ibi bitazakoma mu nkokora intego NST1 yo kongera ubuso buhingwaho hagamije kuzamura imibereho y'abaturage binyuze mu kwihaza mu biribwa.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali

 Aug 29, 2022 - 09:42