Amajyaruguru: Imbuto y'ibigori bahawe yanze kumera mu mirima yabo

Abaturage bahinga mu gishanga cya Mukinga gihuriweho n’uturere twa Musanze na Gakenke muri iyi ntara barataka igihombo cyatewe nuko imbuto bahawe na RAB zanze kumera bakaba bamaze guhinga ubugira gatatu bikaba nta cyizere cyo kuzeza bitanga.

kwamamaza

Igishanga cya Mukinga gihuriweho n’uturere twa Musanze na Gakenke two muntara y’Amajyaruguru, ubusanzwe mugihe cy’ihinga babaga bari kubagara, ibihabanye nabyo ariko abagihingamo ubu bavuga ko bahuye n’igihombo, kuko bamaze guhinga ubugira gatatu imbuto bahawe zikanga kuva mubutaka.

Aba baturage banavuga ko batewe impungenge n’inzara izabikurikira, barasaba ko bazasubwizwa imbuto bahingaga mbere.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzewe ubuhinzi n’ubworozi RAB, Dr. Telesphore Ndabamenye, avuga ko nabo iki gishanga bagisuye bakaba bari gukorana n’izindi nzego kugirango iki gishanga kizakomeze gutanga umusaruro.

Ati "nyuma yo gutera ubutaka bwabaye nk'ububumbira ntizamera neza, hari ukuntu bijya bibaho imbuto bamaze gutera hamwe na hamwe izuba rikarasa ntimere neza, ariko turibwira ko ikurikirana rihari rirahagije kugirango icyo gishanga kizatange umusaruro".  

Iki gishanga cya Mukinga gihuriweho na Gakenke na Musanze, giteretse kuri hegitari zisaga 50, ubusanzwe uretse no kuba gitunze abatuye muri utwo turere bagihinga, niho hanagemurira umusaruro abatari bake.

Uyu munsi mugihe iki gishanga nta cyizere gitanga cyo kuzasarurwamo, hari n’abagaragaza ko bari kwishyuzwa ifumbire yashyizwemo hahingwa ibyo bigori mu gihe ari nta musaruro babyitezeho.

Emmanuel Bizimana / Isango Star mu Ntara y'Amajyaruguru.

 Nov 17, 2023 - 19:42