
Uruhare rw'ikoranabuhanga ry'ubwenge bukorano (AI) mu kwihutisha serivise z'imari mu Rwanda
Nov 11, 2024 - 15:17
Mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga mu byiciro bitandukanye biteza imbere igihugu leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga bukorano Artificial intelligence (AI) ibyo impuguke mu bukungu zibona nk’uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu.
kwamamaza
Mu cyerecyezo 2050, Leta y’ u Rwanda ifite intego yo gushingira iterambere ry’ubukungu bwarwo ku bumenyi bw’abaturage, bushingiye ku nkingi zinyuranye zirimo n’ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano Artificial intelligence (AI).
Ni ikoranabuhanga abasesengura iby’ubukungu bavuga ko ryafashije mu iterambere ry’ubukungu, binyuze mu kunoza imitangire ya serivise zirimo n’iz’imari.
Teddy Kaberuka ati "aho kugirango ujye muri banki gutonda umurongo ukoresha ATM kandi ikaba yahuzwa na Mobile Money, nka banki ishobora kuba itanga inguzanyo zitandukanye, ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano rishobora kugufasha kureba inguzanyo yakuzaniye inyungu nka banki".
Bamwe mu bakoresha ikoranabuhanga mu kubona serivise z’imari bagaragaza ko iri koranabuhanga ryaborohereje ibyo bo ubwabo bakabaye bakora bisabye kujya kuri banki cyangwa se ahandi.
Umwe ati "kubona inguzanyo mbere byasabaga ibintu byinshi kujya kuri banki hari ibyangombwa bakwakaga ugasanga bitwaye nk'iminsi kugirango uyibone, ubu bisigaye bifata igihe gito cyane".
Ku ruhande rw’ibigo bitanga serivise z’imari bivuga ko ikoranabuhanga ryifashisha ubwenge bukorano Artificial intelligence (AI), hari byinshi rigenda rihindura mu mitangire myiza ya serivise.
Uwingabire Jean Bosco, Umuyobozi w’ikigo cy’imari giciriritse FISA ati "utagendanye n'ikoranabuhanga muri iyi minsi ntiwaba ku isoko kubera ko nko mu gihe cya covid abantu twari dufite ikoranabuhanga ryo kubitsa no kubikura ukoresheje telefone twarakoze, umukiriya biramworohereza muri serivise niba aka kanya dufite umukiriya w'i Karongi afite konte i Rubavu si ngombwa ko atega imodoka ngo ave i Karongi ajye i Rubavu".
Muvunyi Victor, umukozi muri Minisiteri y’ikoranabahunga na innovation mu ishami rishinzwe gufasha ikoranabuhanga ryifashishwa muri gahunda zitandukanye, arahamya ko ubwenge bukorano bwizewe ndetse ko abafite impungenge ku mutekano w’umwirondoro wabo bazishira.
Ati "umutekano w'ubukungu bw'umuntu ni inshingano z'igihugu ariko ni n'inshingano z'abatanga serivise kugirango bakurindire ibyawe, iri koranabuhanga ry’ubwenge bukorano icyo rigiye kongera ni ukwihutisha serivise bitishe ibyiza byari biriho".
Umurongo mugari w’ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano wemejwe mu Rwanda mu kwezi kwa kane 2023 uzamara imyaka itanu kugeza 2028. Ni mu gihe kandi hari inyigo yakozwe ku Rwanda ku kureba uko umusaruro wakwiyongera hakoreshejwe ubwenge bukorano Artificial intelligence (AI), igaragaza ko nko mu buhinzi hakwiyongeraho 4%, mu miyoborere wakiyongeraho 10%, inganda 8% mu buzima 27% serivise z’imari 15% naho mu ikoranabuhanga n’itumanaho ikaba 6%.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


